Abanyeshuli mu biruhuko: bamwe bishoye mu ngeso mbi zirimo ubusinzi

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco iravuga ko mu gihe cy’ibiruhuko hari bamwe mu banyeshuri bishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, kandi bitari bikwiye. Ni mugihe hari abavuga ko iyo myifatire hari igihe n’ababyeyi baba babifitemo uruhare kubera kudahana no kudacyaha abana babo.

kwamamaza

Mugihe abanyeshuli bari mu biruhuko, hari bamwe muri bo bivugwa ko bari kurangwa n’imyifatire mibi bakishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Rose Mary Mbababazi; Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, avuga ko ibi bidakwiriye urubyiruko rw’u Rwanda.

 Ati: “ Nk’urubyiruko rw’U Rwanda, ntidukwiriye kurangwa n’imyitwarire mibi cyangwa irangwamo n’ubusinzi. Noneho mu minsi y’ibiruhuko ni agahomamunwa! Ku tubari n’ahandi hantu hatandukanye urahasanga urubyiruko, abana  byabaye ingeso. Abantu babacaho bakareba bakigendera. Ntabwo bikwiriye! Ntabwo byemewe kuko birya ntabwo ari iby’i Rwanda, ni ibiva mahanga tutazi aho bituruka.”

Yongeraho ko “ byinshi bituruka kuri ubu businzi n’ibiyobyabwenge. Ibi rero ntibikwiye urubyiruko rw’u Rwanda burangwa n’ubusinzi.”

Nubwo abo banyeshuli bishora mu ngeso mbi bifatwa nko kunanirana, ariko hari n’abatunga urutoki ababyeyi kuba badahwitura abana babo.

Umubyeyi umwe w’umugabo, yagize ati: “Ikiriho gikomeye, ndagaruka ku babyeyi! Ababyeyi ntabwo turimo neza mu nshingano zacu zo kurera abana. Ndabyira ababyeyi b’abagabo, twahariye ababyeyi b’abagore  nabo bamwe kuko hari abava mu kazi bagahitira muri kaminuza, uwo mwana azakura hehe uburere?!”

Umusore nawe wunze murye, ati: “cyane cyane ababyeyi nibo bari mu makosa! Kuko umubyeyi aba akwiye kuba kwibanda ku mwana we, akamwitaho , akamwereka inzira agomba kunyuramo, akamwereka icyiza ku buzima bwe. Ariko mu gihe waba utaganiriye n’umubyeyi  ngo aguhe impanuro nyine ibyo utekereje nibyo ukora.”

 “Abana bararangara ariko n’ababyeyi bakaranga! Ariko uruhare runini narushyira ku babyeyi kuko nibo bakagombye gushishikariza abana kujya mu murongo muzima.”

Gatabazi J.M.V; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba ababyeyi kwibuka ko umwana ari mu nshingano zabo by’ iteka ryose kandi ko kumuganiriza ari inzira nziza yo gukemura bimwe mu bibazo.

 Gatabazi yagize ati: "Ababyeyi bakwiye gusubira ku nshingano zabo bakita ku bana bakababonera umwanya, bakabaganiriza, bakirinda kubahutaza, kubahahamura, kubashyiraho iterabwoba ariko bakabereka urukundo muganira nabo ku buryo mubageza ku rwego bumva y’uko ibyo mubagiraho inama bibafitiye inyungu mu gihe cyabo kiri imbere.”

Yongeraho ko “iyo wagize umwana inshuti yawe, ukamugira umwizerwa akubwira amabanga ye.”

Mu rwego rwo kugira ngo abana barusheho kungura ubwenge,, kwirinda kujya mu ngeso mbi no kwidagadura leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’intore mu biruhuko, iri kubera mu gihugu hose. Iyi gahunda yatangiye ku ya 9 Kanama(8) 2022 ikazageza ku ya 8 Nzeri (9) 2022.

Iri kwitabirwa n’abana n’urubyiruko harimo abafite hagati y’imyaka 6 na 12, 13 na 18 , 19 na 30. Aba kandi basabwa kuyibyaza umusaruro mu rwego rwo kugira ngo bagire uruhare rufatika mu bikorwa by’iterambere ry’aho batuye.

Ni inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/BGhgNW-AQ8U" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe> 

 Aug 23, 2022 - 17:51