Kayonza/Gahini: Abarumwe n’imbwa barasaba gusubizwa amafaranga bakoresha bivuza.

Abaturage 14 bo mu murenge wa Gahini barumwe n’imbwa bikekwa ko yasaze barasaba kuzasubizwa amafaranga yose bari gukoresha bivuza harimo n'amatike. Nimugihe Ubuyobozi bw'umurenge wa Gahini buvuga ko abariwe n'iyo mbwa bafashijwe kugera kwa muganga ndetse ko nibasanga iyo mbwa itarakingiwe, nyirayo azishyura amafaranga abaturage bari gukoresha bivuza.

kwamamaza

Amakuru avuga ko abantu iyi mbwa yabaririye mu bice bitandukanye by'umurenge wa Gahini ku wa gatanu, ku ya 14 Ukwakira 2022.  Iyi mbwa yari iturutse mu mudugudu wa Nyagahandagaza, yagiye irya abantu ihuye nabo mu nzira barimo abahinzi bahinguye ndetse n’abanyeshuli babaga bavuye ku ishuli.

Umwe mubo yariye avuga ko ari uy’umuturage witwa Juju kandi bitewe n’uburakari iyo mbwa yabaga ifite, byasaga naho yari yasaze.

Bitewe n’uko iyo mbwa yagendaga irya abantu batandukanye idatoranyije, abaturage bayihuriyeho barayica nk'uko byatangajwe na bamwe mubo yarumye bahuye n’umunyamakuru w’Isango Star, ubwo bajyaga kwivuza ku bitaro bya Rwamagana mu masaha y’ijoro.

Umwe ati: “ twagize ikibazo, twahuye n’imbwa iraturya. Twayinyuzeho duhinguye iri ahantu mu gisambu, tuzamutse iba ituje inyuma noneho tugeze imbere turayibisa ahubwo ihita ihindukira iraturya. Umudamu twari kumwe yahise yiruka noneho igiye kumufata ku ibere ahita ayikubita umugeri duhita duhungira ku muturanyi.”

 Undi ati: “ Yariye abantu benshi barimo n’abana n’abakecuru! Yaturiye tujya kwa muganga nubo bafuha transfert yo kuza hano I Rwamagana, batubwiye ko ari iya Juju, niba yari yasaze cyangwa itasaze ntabwo tuzi. Yazaga igahita icakira[iruma] igahita yiruka.”

Gusa abariwe n'iyo mbwa bavuga ko kwivuza barimo kwirwanaho kuko nyirayo ataragaragara. Basaba ko amafaranga bari gutakaza bivuza ndetse n’amatike bayasubizwa.

Umwe ati: “twasabaga ko amafaranga twakoresheje mu ngendo, kwivuza kuko ayo turi gutakaza ntabwo tuzi niba tuzayabona ariko ibyiza ni uko twayabona.”

Nubwo aba baturage bavuga ibi, Rukeribuga Joseph; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gahini, yabwiye Isango Star ko abaturage bariwe n'iyo mbwa bafashijwe kugera kwa muganga.

Icyakora yongeraho ko abitangiye amafaranga yo kujya kwa muganga ndetse n'ayo bazakoresha bivuza, byose bizarihwa na nyir'imbwa aramutse atari yarayikingije.

Yagize ati: “Imbwa yariye abaturage, abenshi bari abana ndetse uko bayirwanyaga niko yafataga n’abandi. Icyakora ubuyobozi bumaze kumenya iryo sanganya bwihutiye kubatwara kwa muganga bwifashishije imodoka y’Akarere. Twabatwaye ku bitaro bya Gahini noneho bagezeyo babaha transfert I Rwamagana.”

Yongeraho ko “ icyihutirwa ni uko tugiye kureba ko yakingiwe[imbwa], ubwo nitumara kumenya neza nyir’imbwa uwariwe , nidusanga yari ikingiwe ntacyo twamuryoza ariko nidusanga itari ikingiwe ni ukubimuryoza ibyo by’ikiguzi kuko niwe wateje akaga abaturage.”

 Abantu iyo mbwa yariye bikabije bagera kuri 14 barimo abana ndetse n'abantu bakuru. Abo bakaba bageze ku bitaro bya Gahini guhabwa ubuvuzi bw'ibanze nyuma boherezwa ku bitaro bikuru by'akarere ka Rwamagana. Amakuru avuga ko abandi yariye byoroheje,batiriwe bajya kwa muganga.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Oct 17, 2022 - 18:39