
Ese koko Iran niyo iite urufunguzo rwo gufungura isoko ry’ingufu ku Isi?
Mar 16, 2026 - 05:21
Mu gihe intambara iri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel ikomeje gukaza umurego mu karere k’Ikigobe cya Persia, ibigo bikomeye mu by’ingufu byagaragaje ko Iran ari yo ifite ijambo rya nyuma ku gufungura isoko ry’isi rya peteroli na gaz, nyuma yo gufunga inzira ya Hormuz itambukiramo hafi 20% by’ingufu zoherezwa ku isi. Gusa, umuntu ashobora kwibaza ku kuri kwabyo, cyane ko Amerika na Israel ari zo zatangije iyi ntambara.
kwamamaza
Amakuru yatangajwe n’ibigo bikomeye mu by’ingufu agaragaza ko Iran ishobora kugena igihe ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaz buzongera gusubukurwa, nyuma y’uko igabye ibitero ku byambu n’inganda zitunganya peteroli mu karere k’Ikigobe cya Persia ndetse igafunga inzira ya Hormuz.
Ibi byatumye umusaruro wa peteroli mu Burasirazuba bwo Hagati ugabanuka ku kigero kiri hagati ya miliyoni 7 na 10 za barili ku munsi, bituma ibiciro bya peteroli na gaz ku masoko mpuzamahanga bizamuka cyane.
Iyi mpinduka yagaragaye neza ubwo ikigo Saudi Aramco cyo muri Arabia Saoudite cyandikiraga abakiliya bacyo ko kitazi neza icyambu kizifashisha mu kohereza peteroli muri Mata (04) uyu mwaka, kikavuga ko ishobora kunyuzwa ku Nyanja Itukura cyangwa ikanyuzwa mu Kigobe.
Uwo mwanzuro wagaragaje impinduka ikomeye mu bijyanye n’umutekano w’ibijyanye n'ingufu ku isi, aho bamwe mu bagura peteroli ya Arabia Saoudite bavuze ko byageze aho bategereza icyemezo cya Iran kugira ngo bamenye igihe intambara izarangirira.
Iran yafashe icyemezo cyo gufunga inzira ya Hormuz nyuma yo kugabwaho ibitero na Amerika na Israel, aho yakoresheje drones na missiles mu kugaba ibitero ku mato anyura muri iyo nzira. Iherutse kwirahira ko nta na litilo imwe y'ibikomoka kuri peteroli izemera ko biva muri ibi bihugu bijya ku banzi bayo, mu gihe iyi nzira ari ingenzi cyane kuko inyuramo hafi 20% bya peteroli na gaz bikenerwa ku isi, bijya ku nganda zitunganya ingufu, iz'imashini zikoresha ingufu nyinshi ndetse no ku nganda zikora ibikomoka kuri peteroli.
Nubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara ishobora kurangira mu byumweru bike biri imbere, abakora mu rwego rw’ingufu bavuga ko nubwo imirwano yahagarara ako kanya, ubwikorezi bwa peteroli butahita busubira kugenda neza nk'uko byari bisanzwe.
Abayobozi mu nganda z’ingufu bo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu bihugu by’Iburengerazuba bavuga ko gusana ibyambu, inganda zitunganya peteroli n’aho icukurwa bishobora gutwara amezi mbere y’uko umusaruro wongera gusubira ku rwego wari uriho.
Hari kandi impungenge ko kohereza amato y’intambara yo kurinda inzira ya Hormuz bidahagije. Perezida Trump yasabye ibihugu by’inshuti kohereza amato y’intambara kugira ngo arinde ubwikorezi muri iyo nzira, ariko abasesenguzi bavuga ko ubwumvikane na Iran ari bwo bushobora gutuma ubwikorezi busubira ku murongo.
Umwe mu bayobozi mu rwego rw’ingufu mu bihugu byo mu Kigobe yavuze ko nta bwishingizi bw’umutekano butangwa na Amerika bwatuma amato atwara peteroli asubira mu nzira, keretse habayeho amasezerano hagati ya Iran n’ibihugu biyigabaho ibitero, Iran igahagarika ibitero cyangwa iterabwoba ku mato anyura muri Hormuz. Ibi byiyongeraho ubwishingizi ku mato atwara ibikomoka kuri peteroli buzaba buhenze kubera kuba ashobora guhura n'ibibazo.
Ibi byose byatumye Iran ifatwa nk’ifite ijambo rikomeye ku gihe isoko mpuzamahanga ry’ingufu rizongera gufunguka, mu gihe intambara n’umutekano muke bikomeje guhungabanya ubucuruzi bw’ingufu hirya no hino ku isi.
@reuters
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


