
Barasaba ko imyaka ubutaka bushyingurwaho bumara budakoreshwa yagabanywa
Nov 25, 2024 - 09:54
Hari abagaragaza ko imyaka 20 igenwa kugirango ubutaka bushyinguyeho bwongere kubyazwa umusaruro ari myinshi bagasaba ko byaba byiza iramutse igabanyijwe kuko ubwo butaka buba buri gupfa ubusa, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hari gutekerezwa ubundi buryo bwo gushyingura butamara ubutaka ndetse hakazanarebwa niba iyo myaka koko ari myinshi ikaba yagabanywa.
kwamamaza
Ubutaka bushyinguyeho, iyo hakoreshejwe ibikoresho by’ubwubatsi nka sima n’ibindi itegeko rivuga ko bwongera kugira ikindi bwakoreshwa nyuma y’imyaka 20 naho ubushyinguyeho bisanzwe bwo bwongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 10. Gusa hari abagaragaza ko iyi myaka ari myinshi ubutaka bupfa ubusa nyamara bwakabyajwe umusaruro.
Umwe ati "iyo myaka yo ni myinshi aho hantu hakabaye harabyajwe umusaruro wagirira abantu benshi akamaro, kubona nka hegitari nk'ebyiri ziri gupfa ubusa zarahoze ari irimbi ryaruzuye uba ubona ko hari ikibazo, nk'ahantu hashyinguye umuntu nka nyuma y'imyaka 4 cyangwa 5 haba haramaze gusibangana".
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, buvuga ko iyi myaka iteganywa n’itegeko gusa ngo hari kurebwa niba yaba ari myinshi koko ngo hagire igikorwa ibi bikaba bivugwa na Nishimwe Marie Grace, Umuyobozi mukuru akaba n’umubitsi mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.
Ati "iby'imyaka byo biteganywa n'itegeko mu biganiro biriho byo kureba imikoreshereze myiza y'ubutaka bwagenewe amarimbi ibyo biganiro birimo kuganirwaho nibwo wenda hazanarebwaho niba iyo myaka ari myinshi cyangwa ari mike bakaba bagena indi myaka bakurikije iby'imikoreshereze myiza y'ubwo butaka".
Ibi bizanajyana no gushyiraho uburyo bushya bwo gushyingura butangiza ubutaka. Kayiranga Jean Baptitse, umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko uburyo bwo gushyingura bwangiza ibidukikije bukanamara ubutaka bushobora kuvaho burundu.
Ati "turimo gutekereza ko mu guhindura umushinga w'itegeko hazajyaho uburyo bwo gushyingura mu nyubako zijya ikuzimi zaba izijya hejuru, hari uburyo bugezweho kandi bwo gushyingura ku buryo nabwo bitabangamira imikoreshereze y'ubutaka, gushyingura mu butaka byangiza ibidukikije n'ibindi bitandukanye bikaba byavaho burundu".
Mu Rwanda habarurwa amarimbi arenga 1450 agikoreshwa n’andi yuzuye ubu afunzwe, ategereje ko imyaka 20 igenwa n’itegeko igera kugira ngo ubwo butaka bukorerweho ibindi bikorwa. Aya marimbi yose ari ku buso bubarirwa muri hegitari ibihumbi 15.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


