Abanyarwanda ntibavuga rumwe ku bikorwa by’uburaya

Abanyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ntibavuga rumwe ku bikorwa by’uburaya bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye, kugeza ubwo hari uduce tuzwiho kubamo indaya cyane. Bamwe bavuga ko ntacyo butwaye, ariko abandi bakavuga ko bubangamira cyane imibanire mu muryango nyarwanda ndetse ababukora bakwiye gusabwa kubureka, ababukomeje bagahanwa.

kwamamaza

Abantu batandukanye bavuga ko ubusambanyi bugenda bwiyongera umunsi ku wundi. Ndetse n’abakora uburaya bakomeje kwiyongera hirya no hino mu makaritsiye.

Abantu benshi bahuriza ku kuba uburaya ari ibikorwa bibangamira abantu kuko bituma bamwe basenya ingo zabo, abandi bakahatakariza imitungo yabo. Abavuga ibi basaba ko  abakora uburaya bakwiye kujya bahanwa.

Umwe yagize ati: “ubusanzwe uburaya si bwiza ndetse no kuri sosiyete nyarwanda birabangamye kuko bituma ingo nyinshi zisenyuka. Bitewe nuko mu rugo habaye akabazo gatoya kandi uko ari babiri bakwiye kubyihanganira bakabyikemurira, umugabo agahita afata icyemezo cyo kujya muri izo ndaya. Urumva ko zifite uruhare runini mu gusenya n’ingo.”

“hari n’igihe baba bari muri iyo mibonano ugasanga hajemo n’indwara. Urumva kurwara indwara zitandukanye utanavukanye, icyo gihe ntabwo uramba. Ntizahanwa n’amategeko, ahubwo habaho kwigishwa, bakabereka indangagaciro z’umunyarwandakazi.”

Undi ati: “mbona ari ikibazo kuko hari nk’umuntu ushobora kuva mu rugo rwe akajya gukora uwo mwuga, ugasanga hari izindi ngo agiye gusenya kandi urwe yararusenye, icyo nacyo mba numva ari ikibazo.”

“ ibibi ni byinshi kuko hari ubwo ukuramo indwara, hari igihe ubihomberamo ku mitungo wari ufite. Nonese niba ufite abana bari kurya nuko ukayashyira izo ndaya, ubwo urumva inyungu uba ubifitemo? Babahana noneho uwo bahanye yabona atari byiza akabireka.”

Ku rundi hande ariko, hari n’abavuga ko abakora uburaya bubinjiriza amafaranga kandi n’abajyayo babigiramo inyungu z’ibyishimo baba bakeneye.

Umwe ati: “ubikora we kaba kabimufitiye kubera ko niba akoze bakamwishyura, urumva nta nyungu se?  Inyungu irahari kuri bo ariko. Kuwagiye kugura nawe inyungu irahari. Nonese icyo ashaka ntakibonye? Icyo ashaka ni happiness arayibonye!”

Undi ati: “buri muntu wese n’akazi ke, bitewe n’inyungu abona nabyo byamubera byiza kubera ko mu kazi kose k’umuntu arahembwa. Arizo business ashobora akaba yabikora, ntacyo bitwaye.”

“indaya kuzigura ukikingira ni nkuko ushobora kugura ikindi kintu bitewe nuko ugisha wowe.”

Ni mu gihe mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha ryo ku wa 02/05/2012, uburaya bwasobanurwaga nko kugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore.

Icyakora kugeza ubu, itegeko rivuga ku byaha bishingiye ku gitsina mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ryo muri 2018, ntacyo rivuga ku buraya butavugwaho rumwe bijyanye n’ibiri mu muco nyarwanda.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Feb 5, 2025 - 16:52