Abanyarwanda barasabwa kurangwa n'amahoro mu miryango yabo

Muri iki gihe cy'iminsi 100 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF n’ibigo bikorera hamwe bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basura urwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.

kwamamaza

Kuri uyu mbere Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF n’ibigo bikorera hamwe bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho basuye urwibutso rwa Ntarama mu murenge wa Ntarama akarere ka Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba.

Nkuko byagarutsweho na Evode Ngombwa umukozi wa Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mbeneragihugu MINUBUMWE, ngo abantu bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bizeye ko bahabonera ubuhungiro ariko haba umwihariko ukomeye kuko hiciwe abana mu  buryo bw'ubunyamanswa.

Ati "aha hari Santarare ya Ntarama Abatutsi bari bahizeye amakiriro nkuko byari bisanzwe kuko iyo havukaga ikibazo mu rwego rw'igihugu niho havukaga ibibazo by'umutekano muke iyo Abatutsi batotezwaga bageragezaga guhungira kuri kiliziya, aha Abatutsi batangiye kuhagera ku itariki 09 ubwo bari bameneshejwe hirya no hino kumisozi aho bageragezaga kwirwanaho, bageze ahangaha ntabwo babonye ubufasha".   

Angelique Mukarukizi wagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi umwe mu barokokeye i Ntarama, yagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo, avuga ko abantu bakoze Jenoside bakwiye gusaba imbabazi kuko biruhura umutima.

Ati "uwumva yariyambuye ubumuntu nace bugufi asabe imbabazi abo yahemukiye kuko nabonye ariwo muti w'icyomoro, ni icyomoro cyomora inkovu kuko uwabinkoreye yaje kunsaba imbabazi, twahuriraga mu nzira umusatsi ukamvaho nkaba nziko agiye kongera kunyica ariko ateye intambwe avuye muri gereza aje mu rugo kujya kumwakira nabanje gutinya ariko ngeze aho ndavuga nti ntabwo nahawe Roho w'ubwoba numva sinzi aho imbaraga ziturutse".       

Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF isaba abantu kubaka imiryango irangwamo amahoro kuko byatuma imiryango itigisha amacakubiri nk'iyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri wa MIGEPROF yagize ati "ndihanganisha imiryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, impore wowe wacitse ku icumu, Jenoside ntizongera ukundi muri uru Rwanda, ndabasaba gukomeza gufatanya mu kubaka imiryango irangwamo amahoro, imiryango irangwamo urukundo, ubumwe n'icyizere cy'ejo hazaza, dukomeza kwibuka twiyubaka".   

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside basaga ibihumbi 5000, rufite umwihariko y'uko hiciwemo abagore batwite n'impinja.

Inkuru ya Vestine Uwera / Isango Star Kigali

 May 7, 2024 - 08:54