
Abana bavuka ku bagore bakora uburaya bugarijwe n'ingaruka z'imibereho mibi bakuriramo
May 27, 2025 - 13:25
Abatuye mu duce tubarizwamo abagore bakora uburaya baravuga ko usanga abana babavukaho bahura n'ingaruka zitandukanye z'imibereho bitewe no kutitabwaho bihagije. Bavuga ko bituma bakurana zimwe mu ngeso barebera ku babyeyi babo, kandi ibyo bibangamira uburenganzira busesuye bw'umwana.
kwamamaza
Abaturage bavuga ko bituma abana bakurana ingeso mbi bitewe nuko nta burere bahabwa kuko batitabwaho bihagije.
Umuturage umwe mu baganiriye n'Isango Star, yagize ati:" Nonese ko uburere buturuka ku mubyeyi, niba abona azana abo bagabo, ubwo urumva hari uburere yakurana nyine? Nawe akura aribyo akora kuko aba abona na nyina aribyo akora."
Undi ati:" Ubundi icyo umwana abonye ku mubyeyi we nicyo kurikiza, bitewe n'uburyo umubyeyi agikoramo, atihishiriye ngo umwana we. Usanga umwana ariho agiye gutakariza ubuzima bwe, ejo hazaza ugasanga ahatesheje agaciro."
Bavuga ko bakanatakaza na bumwe mu burenganzira bwabo nk'abana burimo gutakaza ishuri no kwitabwaho n'ihohorerwa.
Umwe, ati:" Ntabwo biga, none ugira ngo ntabwo aba ari ikibazo? Usanga umwana ateshejwe kujya ku ishuri, ugasanga bambaye nk'ubusa..."
Undi ati;" ntabwo aba ari myiza ( imyitwarire), none se baba babonye umwanya wo kubitaho?!"
"Iyo avutse ni kwa kundi usanga yamutaye no ku muhanda, ugasanga ni ikindi kibazo. Noneho hari ukuntu indaya icyura nk'umugabo ugasanga bararwanye, umwana ashobora no guhungabana."
Ibyo kandi binemezwa na bamwe mu bagore bakora uburaya. Bavuga ko abana bavukira muri ubwo buzima bahura n'imbogamizi zitandukanye zirimo n'uburere budahagije
Umwe ati:"Iyo mubana, umwana akura ari ikirara avuga ati n'ubundi Maman mbona abikora, nanjye nzajya mbikora. Nta kuntu umwana mwabana afite inyaka 5 ngo ujye umusambanira iruhande, we ntabikore. Umukobwa we atangira kugira imyaka 10 yarapfuye, yararangiye! Uwo rwose nta garuriro."
Yongeraho ati:" kuvuga ngo abagore twicuruza....aba afite imbogamizi kuko nkanjye mubyaye ntabwo wambwira ngo mbireke."
Undi ati:" Ubwo nyine mwabibara uko mubibonye cyangwa mukabisokoza uko byogoshe!"
Nubwo abana bose bagomba kugira uburenganzira bungana, ababayeho muri ubwo buzima bo baba bafite inzitizi.
Gusa ariko Mukamana Monique, umukozi ushinzwe kurengera uburenganzira bw'umwana mu ikigo cy'igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), avuga ko kuba bavuka ku bagore bicuruza badakwiye kubihorwa ngo babirenganiremo.
Yagize ati:" Abana bavuka ku bagore bicuruza ni abana bafite uburenganzira nk'ubw'abandi. Rero bumwe mu burenganzira bariya bana bashobora kubura harimo kwandikwa ku babyeyi babo b'abagabo bababyara. Ubundi ashobora kubura, ushobora gusanga biturutse ku mubyeyi, uburezi burahari, umwana afite uburenganzira bwo kwiga ariko rimwe na rimwe ugasanga atabyitayeho bitewe n'imiterere y'ubuzima barimo. Ariko nta hantu bahejwe , uburenganzira bw'umwana ni ugukomeza kububakangurira."
Bimwe mu bikunze kugarukwaho bibangamira uburenganzira bw'umwana birimo amakimbirane mu miryango ndetse n’ihohoterwa, aho inzego zibishinzwe zibutsa ababyeyi ko kurera no kubungabunga uburenganzira bw'umwana ari inshingano ntasimburwa z'umubyeyi.
@ BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


