U Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye mu kurwanya Malaria

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe Ubuzima OMS ryashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guhashya indwara ya Malaria yica benshi muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, igice u Rwanda ruherereyemo. Ibi yabitangajwe mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, byabereye mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi, wasanze bamwe mu baturage batarasobanukirwa bihagije n’uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya Malaria.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwagiye rushyira imbaraga mu kurwanya Malaria bigatuma abayirwara bagabanuka, bakava kuri million 4.8 bayirwaye muri 2017 bakagera kuri million 1.8 muri 2020.

Nimugihe abarwaye Malaria y’igikatu muri 2016 bari ibihumbi 18 000, nabo baragabanutse  bagera ku bihumbi 3 000 muri 2020. Imibare y’abahitanwa na Malaria nayo yaramanutse, aho yavuye ku bantu 700 yahitanye muri 2016 igera ku 148 muri 2020.

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bukure, ahizihirijwe ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuzamamahanga wo kurwanya Malaria uba buri mwaka tariki ya 25 Mata (04), Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko u Rwanda ari urwo gushimirwa kuri uyu muhate.

Icyakora Dr Jules MUGABO Semahore ; Umuyobozi w’agashami gashinzwe Malaria n’Indwara zititaweho uko bikwiye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rusabwa gukomeza izo ngamba.

Ati : « Turashimira u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu nka Cap vert, Ethiopia, Gambia, Ghana, Mauritanie, Africa y’Epfo na Zimbabwe, ko zagaragaje ko bagabanyije umubare w’abantu barwara malaria mu buryo bugaragara kandi bushimishije. »

« Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, baboneyeho umwanya wo  kuzirikana ndetse no kwibutsa ko hakenewe kongera imbaraga za politike abayobozi biyemeje mu kurwanya malaria no kuzamura ingengo y’imari ikenewe mu guhasha no kurwanya iyi ndwara ikomeje guhitana abantu benshi. »

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage baravuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa, hari abacyirara mu ngamba zo kurwanya no gukumira malaria.

Umwe yagize ati: “Twese turasobanutse, ikibi cya malarira turacyizi, bivuze ngo dufite abajyanama b’ubuzima batwigisha uko bwije n’uko bucyeye.”

Undi ati: “Ingamba twafashe yo kurwanya malaria byatanze umusaruro kuko ni byiza kuyirwanya.”

“ba bandi batumva abajyanama b’ubuzima kubera imyumvire barahari. Usanga batitaye kubyo bababwira.”

Bavuga ko hakenewe ubukangurambaga, umwe ati:“turasaba ubukangurambaga, n’abatarabimenya twegeranye barahari kuko birasaba ko abajyanama b’ubuzima bababe hafi babigishe kugira ngo nabo bakangukire kurwanya malaria kuko iratuzahaza”

Undi ati: “harimo abatabizi bakeya bitewe n’imyaka bagezemo ariko ubukangurambaga buranakenewe cyane.”

Emmanuel HAKIZIMANA; Umuyobozi ushinzwe kurwanya Imibu mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria ryo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko uku gushimwa kutazatuma birara mu guhangana na Malaria.

Anavuga ko hari ingamba zihari, ati: “ Kwirara ndumva bidashoboka kuko murabizi ko guhera mu 2012 kugeza 2016, malaria yarazamutse iva ku 200 000 igera hafi miliyoni 5, hakaba hari amasomo twakuyemo.”

“Guhera 2016 kugera ejo bundi mu mpera z’umwaka wa 2022, Malaria twashoboye kuyigabanya kuburyo yagiye munsi y’abarwayi miliyoni. Ndatse no ku bishwe na malaria, bavuye kuri 663 kuburyo umwaka ushize abo yahitanye bageze kuri 71. Ariko turifuza ko muri gahunda yacu y’uko twagera kuri 0, ntihagire umuntu uhitanwa na Malaria kandi leta yacu yarashyizeho ibishoboka kugira ngo umuntu ye guhitanwa na malaria.”

Imibare ya OMS igaragaza ko ku isi buri mwaka Malaria ihitana barenga ibihumbi 400 ku mwaka, mu gihe impfu nyinshi z’abazira malaria ziganje muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahari, aho abarenga ibihumbi 260 biganjemo abana bapfa buri mwaka bazira Malaria.

Mu Rwanda, Akarere ka Gicumbi niko kaza ku mwanya wa kabiri mu kugaragaramo malaria nyinshi, cyane cyane mu Mirenge ibiri ikora ku kiyaga cya Muhazi, ariyo uwa Bukure na Giti.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Apr 26, 2023 - 12:23