Rwamagana: Arasaba gukurwa mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa VUP

Bagwaneza Lucie utuye mu murenge wa Munyiginya arasaba gukurwa mu cyiciro cy’abafashwa kuko yishoboye. Agaragaza uburyo inkunga ya VUP yamufashije kwikura mu bucyene akaba asigaye afite amasambu n'indi mitungo imuha ubushobozi bwo gufasha bagenzi be kuva mu bukene.

kwamamaza

Bagwaneza Lucie atuye mu Mudugu wa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya wo mu Karere ka Rwamagana ni umwe mu baturage bari muri gahunda ya VUP. Ubu iyo ugeze mu rugo rwe ubona impinduka mu iterambere rye, aho ubona amatungo ndetse n'urutoki rumeze neza.

Avuga ko ibyo abikesha amafaranga yakoreye mu mirimo ya VUP yo gukora umuhanda, aho ayo yakuyemo yagerageje kujya akoresha make nuko andi akayizigama bigera aho agura imirima yo guhinga areka kujya akodesha.

Bagwaneza ahamya ko yeza imyaka imutunga ndetse agasagurira n'isoko. Kuri we ngo akeneye gucutswa,akanafasha bagenzi be badafite ubushobozi.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “ Perezida wa Repubulika yo kabaho, yo kabyara, yaje kuduha imirimo ya VUP. VUP ifite aho yankuye naho yangejeje kuko ubu sinkirya rimwe, ndya kabiri ku munsi.”

Yongeraho ko“ icyaje kunzamura cyane ni ayo mafaranga nashize mu matsinda no kuyazigamira ku gatabo nuko ngakuraho makeya. Nza kuyafata nkodesha umurima, mpinga ibigori nuko neza ibigori. Maze kubigurisha naraje mvugurura iyi nzu. ntabwo nayubakishije yose, ahubwo naragiye nyashyira mu matsinda yo kwizigama, aho niho nakuye amafaranga nuko ndayongera mbasha kwigurira imirimo kuko ntayo narimfite.ndavuga ko aho guhora mu bukode, nakwigurira.”

“rwose si ukubabeshya, ndikorera nkajya mu murima ngahinga, neza imyaka myinshi cyane. Ubu mpinga imyumbati n’ibijumba nuko nkajyana mu isoko. Ntabwo ngishaka gukora VUP rwose.”

Rwahama Jean Claude; umuyobozi muri LODA ushinzwe imibereho myiza, avuga ko Leta ifasha abaturage kwikura mu bukene kugira ngo batere imbere. Ariko agasaba abahabwa inkunga kujya bazikoresha neza bagamije kuva mu kiciro cy'abafashwa kuko Leta ariwo musanzu ibifuzaho.

Yagize ati: “icyo tubabwira kandi mu buryo buhoraho ni ugukoresha neza ubufasha cyangwa inyunganizi itandukanye bahabwa. Kandi bakaba banazi ko nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri bagomba gucuka kugira ngo nabo bagire uruhare mu kubaka igihugu.”

Umutoni Jeanne; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko abaturage bafashwa kwikura mu bukene,basabwa kwimakaza gahunda ya ‘tujyanemo na tugumanemo’ kugira ngo igihe cyo gucutswa kizagere baravuye mu bukene burundu.

Ati: “ikindi gikomeye muri Tujyanemo, bamaze kubona ko kwikura mu bukene, ntabwo ari ukuza ngo bahabwe amafaranga ahubwo ni ukubahuza n’amahirwe. Ninde uhuzwa n’amahirwe? ni umuntu ku giti cye niyo mpamvu Tujyanamo. Ariko noneho twongeyeho ‘Kugumanamo’ kugira ngo bitaba muri uru rugamba rw’imyaka ibiri rwo kubakura mu bukene nuko ejo bundi asubire inyuma.”

Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana, gahunda ya VUP mu byiciro byayo byose harimo Ingo 3 124 zifite abaturage 8 695.Muri abo baturage,abagera Kuri 56.2% ni igitsinagore naho 43.8% n'ab'igitsinagabo.

Ni mu gihe kandi muri abo baturage,abenshi ari abari hagati y'imyaka 19 na 64 y'amavuko.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 May 23, 2024 - 12:23