RUSIZI: Barahamagarira abagore gutinyuka gukora imirimo irimo iyo mu nganda

Bamwe mubari n'abategarugori bakora mu nganda nini barahamagarira bagenzi babo gutinyuka imirimo bitirira iy’abagabo kuko nabo bashoboye kugira uruhare mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ruvuga ko rukomeje ubukangurambaga kugira ngo abantu bagire uburenganzira bungana mu mirimo kandi bakore hagendewe ku miterere y’umubiri.

kwamamaza

Uwamahoro Joyeuse  ni umubyeyi wonsa ukora mu ruganda rukora  sima, CIMERWA, kimwe na mugenzi we Louise Nyirahategekimana ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, bombi bakora imirimo y’amaboko yahoze imeneyerewe ku bagabo, ndetse umusaruro wabo ntakubaza kuko ugaragaragara.

Bavuga ko byabahinduriye icyerekezo cy’ubuzima, bahamagarira na bagenzi babo bikigaragara ko batinya iyi mirimo kuyisangamo.

Uwamahoro Joyeuse, yagize ati: “turashishikariza abandi ‘igitsinagore’ bashobora kwitinya ko badashobora kwiga ibintu bijyanye na siyansi kuko ni ibintu umugore yashobora...”

Louise Nyirahategekimana yunze murye, ati: “ibyo byose ni myths niko nabyita…njyewe se murabona hari ikibazo mfite? Rwose meze neza, ntacyo bitwaye kuba nkora aka kazi, ndagakora kandi ndanagakunda. Icyo nabashishikariza rero ni bitinyuke.”

Guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye umusaruro wabonekaga mur’izi nganda zombi [ urutunganya sima n’urw’icyayi] wiyongera ndetse n’ubuziranenge bwa bamwe bujya ku rwengo rushimishije, nkuko bishimangirwa n’abayobora bazo.

Umuyobozi muri CIMERWA, yagize ati: “ twe nk’ubuyobozi twagiye tubibonamo inyungu nyinshi kuko byatanze umusaruro ufatika. Urugero: mbere tugikoresha abagabo gusa muri control-room, twashoboraga gukora toni 500 kuri shift kandi tukabona aricyo kigero cyiza dushoboye kugeraho. Ariko aho dushyiriyeho strategy yo gushyiramo abagore, ubu dushobora gukora toni 700 mu buryo bworoshye.”

Mugenzi we wo muri Shagasha, nawe ati: “ twaje gusanga umuntu wese; yaba igitsina gabo n’igitsinagore ashoboye noneho bituma tuzamura imikorere n’imikoranire y’igitsina gire n’igitsina gabo kugira ngo tuzamure ireme ry’uburinganire muri Shagasha.”

KIRENGA CLEMENT; Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imiyoborere mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, yemeza ko kuba inzego zitandukanye zikomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ihame ry’uburinganire bizakomeza kuzamura ubushobozi bw’abatuye isi ntawusigaye, cyane ko abagore bagize 50% by’abatuye isi.

Ati: “ abagore barenze 50% by’abagize isi, rero nta kuntu wabasiga inyuma mu igenamigambi, mu gutegura politike n’ibindi bikorwa. Rero igituma uyu munsi tuvuga kuri gender ni ukubera iyo mpamvu.”

Kuva mu mwaka wa 2018,  nibwo ibigo bya leta n’ibyigenga byatangiye gusabwa kubahiriza amabwiriza y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo bimwe bigenda binashimirwa ko byashyize mu bikorwa ibyo basabwa.

Gusa nubwo hari intambwe imaze kugerwaho, haracyari urugendo kugira ngo abantu bagire uburenganzira bungana mu mirimo kandi bakore hagendewe ku miterere y’umubiri, nkuko bisobanurwa na Lydia Mitari, umujyanama mu rwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati: “ …hari abakobwa bari ku mamashini kandi ntabwo kera byari bimenyerewe. Ibi rero ni ibigaragaza ko hari ukuba ibi bigo byaratanze icyizere kur’aba bana b’abakobwa kuko bashoboye. Ariko mu by’ukuri haracyari n’urugendo kugira ngo n’ibindi bigo…ntabwo ari 50 gusa."

Guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye umusaruro wabonekaga muri ibi bigo wiyongera ndetse n’ubuziranenge bwawo bukomeza kuba ku rwego rushimishije.

Kugeza ubu, ibigo byo mu Rwanda bimaze guhabwa icyangombwa cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi bigera kuri 18.  Nimugihe n’ibindi biri kugaragraza ko biri ku rwego rumaze kugaragaza ko biri kwimakaza iri hame, biri kugenda bihabwa ibyangombwa.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Rusizi.

 May 9, 2024 - 13:17