Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza imikorere cyangwa bakava mu nshingano

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’iza Leta kunoza imikorere bagakemura ibibazo by’abaturage, bitaba ibyo bakegura. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibibazo by'abaturage bidakemurwa, abakora igenamigambi nabi, imitangire mibi ya serivisi ndetse n’amakosa akomeje gusubirwamo n'abayobozi bamwe.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho yasozaga inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri n’abandi bayobozi bakuru.

Muri iyo nama yabaye kuwa 23 Werurwe (03)2026, Umukuru w'igihugu yihanangirije abayobozi ku nzego zitandukanye, abasaba gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage byihuse, anabibutsa ko kudakora inshingano zabo bidashobora guteza imbere igihugu.

Abayitabiriye bagarutse ku bibazo bikigaragara mu miyoborere birimo imikorere idahwitse, kudakorana hagati y’inzego ndetse na serivisi zitanoze, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yari yabanje kugaragaza ko raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma, aho yavuye kuri 78,2% mu 2023 ikagera kuri 71,7% mu 2025.
Perezida Kagame yabajije impamvu abayobozi bahora basubiramo amakosa amwe, nubwo baba bayazi kandi  mu nama nk'izi bahora bayinenga.

Yagize ati:"Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo, ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.”

“Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk’uburyo bw’abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n’abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.”

Yongeyeho ko ikibazo atari ukutamenya inshingano, ahubwo ari imikorere n’imyumvire idahinduka, aho abayobozi bamwe bakora amakosa nk’aho bisanzwe.

Umukuru w’Igihugu yanenze imishinga itanoze n’igenamigambi ridahuzwa n’ibikorwa, avuga ko bidashoboka kugera ku iterambere rirambye mu gihe ibikorwa bidateguwe neza cyangwa bidahuzwa.

Yatanze urugero ku mushinga wo kuhira mu Ntara y’Iburasirazuba wagombaga no kugeza amazi ku baturage, ariko bikarangira hakurikiranywe igice kimwe gusa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yemeye ko habayeho kwibagirwa guhuza ibikorwa no kutavugana hagati y’abayobozi, bituma hakorwa igice kijyanye no kuhira ariko abaturage ntibabona amazi.

Perezida Kagame yamubajije impamvu ibintu byibagirana kandi bifitiye abaturage akamaro, ashimangira ko kudakorana no kudakurikiranira hafi imishinga ari ikibazo gikomeye.

Yanenze kandi imyitwarire y’abayobozi bamwe, avuga ko irimo ubwirasi n’imico mibi, bishobora gusubiza inyuma igihugu.

Yagize ati:"Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kutirengagiza inshingano zabo, abibutsa ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha, kandi ko bagomba kubibazwa.

Yanagarutse ku kuba hari abayobozi badakurikirana ibibazo abaturage bataka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko batabizi kandi bibera ayo bayobora.

Mu kubaza niba baganiriye uburyo bazakosora ibyanenzwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko hateganyijwe uburyo abayobozi bazajya bahura bagakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro, ariko Perezida Kagame ashimangira ko bidahagije, asaba ko hajyaho n’uburyo bwo kubibazwa.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko kwiyemeza gusa bidahagije, ko hakenewe impinduka zigaragara mu mikorere, bitaba ibyo abayobozi batabishoboye bakwiye kwegura bagaha umwanya abashoboye gukora neza, bo bakajya gukora ibindi bashaka.

 Mar 24, 2026 - 17:33