
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo nyakuri kiri hagati y'u Rwanda na RDC
Feb 5, 2026 - 14:54
Perezida Paul Kagame yavuze ko intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itigeze ituruka mu Rwanda kandi ko nta ruhare u Rwanda ruyifitemo. Yashimangiye ko iikibazou Rwanda rufitanye na RD Congo gishingiye ku mutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ubwo kur'uyu wa kane, ku wa 5 Gashyantare (02), 2026, yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, ihuriyemo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini, abanyamahanga ndetse n’abaturage bari kuri site hirya no hino mu gihugu.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano mu karere, by’umwihariko ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko byagiye bigira ingaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye.
U Rwanda rumaze igihe rushinjwa kugira uruhare mu ntambara yo muri RDC, ariko Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagaragaje ko iyo ntambara itatangijwe n’u Rwanda kandi itaturutse no ku butaka bwarwo.
Yagize ati:“Iyi ntambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda. Mubyandike, mubisuzume, mubikurikirane, ababishidikanyaho murabimenya.”

Perezida Kagame yavuze ko aho iyo ntambara yaturutse ho atari inshuro ya mbere abigarukaho, asobanura ko yaturutse imbere muri Congo no ku bandi bayigizemo uruhare, atari u Rwanda.
Yanavuze ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufitanye na RDC kijyanye n’umutekano warwo, cyane cyane ku mutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ati:“Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’Interahamwe ziri hariya n’ingengabitekerezo na politiki ziri hariya, kandi bagahora batunga urutoki ngo turaje tubagenze nk’uko byagenze ubushize. Ubushize murakuzi, uko byagenze ubushize murakuzi?”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi. Yavuze ko n’ubwo amateka agaragaza ko Abanyarwanda n’Abarundi bafatwaga nk’impanga, hari impinduka zabaye mu buryo bushingiye ku mahitamo y'Abarundi.
Ati:“Ubundi uko nari mbizi no mu mateka Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga ariko Abarundi bo baravuze ngo ntabwo tugishaka kuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo.”
Yongeyeho ko yubaha amahitamo y’abandi, agaragaza ko nta kibazo afitanye n’uko abantu bihitiramo abo bifatanya na bo, ariko ashimangira ko u Rwanda rutazigera rwemera kugirirwa nabi cyangwa gushinjwa ibitarurimo.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga ruhuza inzego zitandukanye z’igihugu n’abaturage, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingenzi bireba igihugu, aho kiva, aho kigeze ndetse n'ingamba nsha mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


