Nyaruguru: Guhabwa imbuto y’ibirayi itujuje ubuziranenge byatangiye kubateza igihombo rugikubita.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Muganza, baravuga ko bahawe imbuto itari yujuje ubuziranenge, none ibyo bahinze bikaba byatangiye kuma. Bagasaba ko bashumbushwa indi mbuto izaziba icyuho cy’igihombo batewe n’iya mbere. Icyakora ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imbuto yatanzwe yari yizewe, bityo hagiye kurebwa icyaba cyarateye uko kurumba kwayo kigashakirwa umuti.

kwamamaza

Abafite ikibazo cy’imbuto y’ibirayi bahawe ikaza kubarumbira bo  mu Murenge wa Muganza biganjemo abo mu tugari twa Rukore, Uwakiza ndetse n’utundi….

Bavuga ko uretse ihindagurika ry’ibihe iyo mbuto yahuye naryo, basanga itari inujuje ubuziranenge, maze bagasaba ko bashumbushwa.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati:“ibirayi twahinze byarumye, nta musaruro tugomba kubibonamo. Ubundi twahawe imbuto zarwaye, turasaba yuko bazadushakira imbuto nziza nuko mu kwa cyenda bakadushumusha, tukongera tugahinga.”

Undi ati: “twabiteye ari mu mvura none ubu byatangiye kuma, ubu nyine nk’ubuyobozi bwareba icyo budufasha kuko nta musaruro tuzabona.”

Aba bahinzi bavuga ko bari baguze imbuto y’ibirayi ibahenze, ndetse n’ibyo bateye mu kabande yumye.”

Umwe ati:“ikibazo imbuto z’ibirayi twaziguze ziduhenze hanyuma ziruma cyane Burundi! Hari ibyo twahinze mu kabande byarumye, hari ibyo twahinze imuhira, nabyo byarumye! Umusaruro ni mukeya cyane.”

Icyakora hari abahinzi bamwe basanga ikibazo cyo kuba iyi mbuto y’ibirayi yarabarumbiye cyaba cyaratewe no kuba yaranze ubutaka.

Umwe ati: “bimaze gusaza, ntabwo twiteguye gusarura nutwo umuntu arya…uhhuhh! Hoya! Nonese ubu nzageramo?”

Undi ati: “ ubundi kera twajyaga duhinga imbuto, tukayihinga umwaka umwe, mu wundi tukazihindura zikajya mu Ruhengeli, natwe bakatuzanira ibyo mu Ruhengeli. Ubu rero ntabwo bigikunda nyine, ni imbuto idahinduka, nta birayi bishyashya tugifite, ntabwo bikijyanye n’igihe tugezemo kubera ko birashaje.”

Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko imbuto yatanzwe yari yizewe, bityo hagiye kurebwa icyaba cyarayiteye kurumba, ndetse hanashakwe ubundi buryo bugoboka abo byagizweho ingaruka.

Ati:“ kuba rero bishobora kuba hari ibyagaragayeko imbuto yaba yagize ikibazo, ndumva ahubwo abantu bareba ikibazo cyaba cyarabayeho, cyane ko imbere yo kugira ngo imbuto isohoke ijye guhingwa ni uko RAB iba yayemeye. Iyo mbuto rero yemejwe dufata ko ariyo mbuto yizewe kandi niyo bari bakoresheje.”

“ahubwo ubwo twareba ese haba harimo ikihe kibazo, wenda mu buryo bwo gutegura imirima cyangwa ibindi….”

Akarere ka Nyaruguru kamaze kumenyerwa ku birayi bihera bikanitirwa ako karere bitewe n’ ubwiza bwo ku isura no kubiteka ntibisaye.

Kuba rero hari abahinzi babyo bavuga batangiye kurumbya bikwiye gukurikiranirwa hafi  kugira ngo ubuhinzi bw’ibirayi bwari bumaze kuhashinga imizi bukarindwa ibyonnyi bibukoma mu nkokora.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 16, 2023 - 16:52