Nyamagabe:Bahangayikishijwe n’inkangu ishobora kurindimura agace k’ubucuruzi.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nkomane baravuga ko babangamiwe n’inkangu ishobora kurindimura isantere y’ubucuruzi mu gihe nta cyakorwa ngo hubakirwe. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo gihangayikishije cyakorewe ubuvugizi.

kwamamaza

Abaturage bagaragaza ko ahari icyobo kibabangamiye, kuburyo hatagize igikorwa byihuse cyateza ibyago mu isantire y’ubucuruzi ya Nkomane.

Urebesheje amaso, ubona ko icyo cyobo kiri munsi y’inzu z’ubucuruzi kigenda kizisatira ku buryo gishobora kuziritura zikisanga mu manga, maze bigashyira mu kaga ubuzima bw’abahatuye.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yahatembereraga, umwe mubo yaganiriye nabo, yagize ati:“icyo gikuku giteye inkenke kuko hari amazu n’ubu duhagaze iruhande rw’inzira cyamaze gusenya, hari inzu zagiye, imirima...ninaho abantu twanyuraga tujya mu masoko. Ubu ni ukujya guhiga aho umuntu anyura mu ishyamba, kuko inzira zarapfuye.”

“abantu bagwamo, ndetse hagize nk’umwana uhatushiriza gato rwose yahita yirenga! Batabara bakahakora hakiri kare kuko rwose mu mvura ntanubwo bahashobora.”

Undi ati: “baraza bagafotora nkuko namwe mwaje nuko bakavuga ngo leta yarananiwe! Leta inanirwa ite, irakennye?! Turifuza ko mudutangira ubuvugizi nuko bagakora kino gikuku kuko urabona ko kizatwara aya mazu n’uyu muhanda. imodoka ziva I Kigali zizanye imyaka ndetse n’izituruka inaha zijya I Kigali zihita zihagarara. Kandi urabona ko kuzakora undi muhanda bizagorana."

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwemera ko iki kibazo gihangayikishije kuko kugeza ubu hari n’inzu z’ubucuruzi zitagikorerwamo, bikaba ari igihombo ku baturage ndetse no ku gihugu.

Iruhande rw’ibi, cyanahagaritse ubuhahirane hagati y’abatuye akarere ka Nyamagabe n’abo mu Karere ka Karongi, nk’uko MUKAMA Janvier; umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane abisobanura.

Ati: “ ni icyobo cyatewe n’ikorwa ry’umuhanda hanyuma mu kuwukora ntihabayo canalization imanura amazi ngo iyageze mu kabande. Noneho amazi agaturuka mu misozi ari menshi, yagera mu isantire agakata ajya hariya ubwo birangira umuhanda ucitsemo kabiri. Uriya wari umuhanda ujya muri Karongi.”

“ rero kubangama, kirabangamye kuko urumva ko wari umuhanda ujya Karongi …none ntukiri nyabagendwa, nta modoka zahanyura. Ikindi ubangamiye ubucuruzi kuko kugeza ubu hari amazu 8 afunze, adakora.”

“ turi gukora ubuvugizi RTDA irabizi, inyigo yarakozwe…ni ukubona budget [ingengo y’imari] kugira ngo barebe ko bagitungany,a bakagisiba, kigakorwa.”

Yongeraho ko kidakozwe ingaruka zakomeza kwiyongera, Ati: “ingaruka zo ni nyinshi mugihe kitakorwa mu gihe cya vuba, business n’imibereho myiza abaturage bari bafite muri aya mazu urumba ntabwo biri kugenda neza. Ndetse byumwihariko natwe nk’ubuyobozi, kuba hari ibikorwaremezo by’amazu ndetse n’amapoto yarahari ashinze nayo yarimuwe, izo ni ingaruka zigenda zigaragara kubera ko kitari gukorwa.”

Asaba inzego bireba ko” mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego zidukuriye, nka RTDA ifite inshingano muri iki gikorwa ni uko yadufasha mu nyigo yakozwe yakwihutisha wenda bagashaka n’abaterankunga bakwihutisha noneho budget ikaboneka byihuse ku buryo hagera mu kwa cumi harakozwe.”

Ikibazo cy’iyi nkangu abandi bita icyobo kinini cyatangiye kugaragara muri 2019 ari akobo gato, ubwo umuhanda Gasarenda-Gisovu wakorwaga.

Abaturage bavuga ko harushijeho kwiyongera muri 2022 bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi ikanateza ibiza mu Murenge wa Nkomane, ndetse kirushaho gusatira n’izo nzu z’ubucuruzi ku buryo hatagize igikorwa centre y’ubucuruzi yose yakwisanga mu kabande, imitungo n’abantu bakahatikirira.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/g_67XCY7TbA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 12, 2023 - 10:23