“Ntabwo dukunze kumenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze…” Abanyeshuli biga muri Maroc

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu bwami bwa Maroc bagaragaje ko bishimiye guhura na ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye zireba u Rwanda zirimo kwibuka ndetse n’amatora ateganyijwe mkur’iyi mpeshyi. Banahuye kandi n’itsinda ry’abashoramari b’abanyarwandakazi bahagarariye u Rwanda mu nama yiga ku ishoramari ryambukiranya imipaka yabereye i Tanger mur’iki gihugu.

kwamamaza

Abanyarwanda baba mu bwami bwa Maroc biganjemo abanyeshuri, baganiriye na ambassaderi w’u Rwanda muri iki gihugu muri gahunda yo kuganira n’abanyarwanda aho bari hose ku isi kugira ngo nabo batange ibitekerezo ku kubaka igihugu.

Ambasaderi MUTONI Shakillah avuga ko “diaspora yo muri Maroc aho itandukaniye n’izindi diaspora nyinshi ni uko igizwe n’abanyeshuli. Baba baraje hano basize imiryango yabo mu Rwanda, ni abana tuba tugomba kwitaho cyane …. Iyo twahuye nabo tuganira kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Nk’ubu turacyari mu cyunamo, tukorana nabo gahunda yo kwibuka. Ariko tuzagira n’izindi gahunda ziri imbere.”

Yongeraho ko “ murabizi turi no gutegura amatora azaba mu kwezi kwa karindwi, aba bana nibo bazatora kuko nibo banyarwanda dufite aha. Rero tuba dushaka kumenya ko bose bujuje ibyangombwa, bari ku malisite y’itora. Iyo rero twahuye, izo gahunda zose turaziganira.”

Aba banyeshuri biga muri Maroc bavuga ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro. Banagaragaza uko bafatwa muri iki gihugu bitewe n’ishema baheshwa na perezida Paul KAGAME.

Umwe yagize ati: “ twahuye na Ambassador n’abandi banyarwanda baje batugana kandi nungutsemo byinshi birimo aho u Rwanda rugeze. Ntabwo ari kenshi dukunze kumenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze ariko ubu turahamenye kandi turabyishimiye cyane.”

Undi ati: “ hari ikintu bavuze hano kandi kiramfasha. Bigeze kuvuga ngo hari igihe uba uri qualified ukagera ahantu ariko credibility yawe ikagaragazwa n’ikinyabupfura ufite. Rero ni ingenzi cyane kuko iyo uvuze ko uri umunyarwanda, ikintu cya mbere bahita bakubaza ngo Paul Kagame. Bitugaragariza ko hari ishusho yaduhaye mu rwego rw’amahanga kandi intego yacu ni ukugira ngo tugisigasire.”

“batwibukije urukundo buri munyarwanda akwiriye gukunda igihugu cye ndetse no kwiga bifite intego. Tukibuka aho tuva ndetse tukaba dufite n’icyerekezo cy’aho tujya kugira ngo bizadufashe no mu buzima twiteguye kujyamo ejo hazaza.”

Bavuga ko no mubyo bungutse harimo n’uburyo batangiza ibikorwa by’ubucuruzi.

Umwe ati: “ twungutse uburyo twatangiza za business, ibyerekeye ku iterambere ry’u Rwanda.”

Ibi babigarutse kandi nyuma yuko banahuye n’itsinda ry’abashoramari b’abanyarwandakazi bahagariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga ya femme d’expertise yabereye muri mur’iki gihugu, aho yigaga ku isoko rusange nyafurika ZLECAF.  

Muri iyi nama bigishijwe uko bakomeza amasomo yabo ariko baniteza imbere binyuze mu ishoramari.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 May 13, 2024 - 14:19