MTN RWANDA: Uburyo bushya bwo kubaruza SIM CARDS no gukoresha SIM SWAP

Guhera kuwa 01 Nzeri 2021, MTN Rwandacell Plc iratangiza uburyo bushya bwo kubaruza SIM CARDS no gukoresha SIM SWAP, hashingiwe ku mabwiriza atangwa na RURA aho umukiriya asabwa gufatwa ifoto mu gihe amaze kwerekana ibimuranga birimo irangamuntu.

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) inejejwe no kumenyesha abakiriya bayo ko nk’uko bigenwa na RURA ( Rwanda Utilities Regulatory Authority), guhera kuwa 01 Nzeri hazatangira uburyo bushya bwo kubaruza SIM Cards nshya kimwe n’abifuza kuzisubirana (SIM SWAP). Ibi bikaba ari mu rwego rwo kurushaho kongerera umutekano SIM Cards, bikazajya bikorerwa ku byicaro bitandukanye bya serivisi za MTN (MTN Service Centers), ku maduka mato n'amanini abifitiye uburenganzira, abakiriya bakaba batazongera kubaruza SIM Cards ku bakozi ba MTN bakorera ku muhanda (MTN Agents). Ibijyanye n'ahantu hanyuranye ho kubarurirwa SIM Card, hazatangarizwa abakiriya mu bukangurambaga buzatangirana n'itariki ya 01 Nzeri 2021. Ubu buryo bushya bwo kubaruza no gusaba SIM Cards k’uwayitaye cyangwa yangiritse, buzajya busaba uje gusaba kimwe muri ibyo ifoto, irangamuntu y'(umunyagihugu, umunyamahanga, impunzi) cyangwa se urupapuro rw'inzira (Passport). Ibijyanye n’ifoto y'umuntu, ni mu rwego rwo kubasha kumenya nyiri SIM Card neza, niba ayibaruje ku byangombwa bye bwite, no mu gihe asabye ko yasubizwa SIM Card mu gihe yabuze cyangwa yangiritse, bikaba byakoroshya mu kumenya ko uyisaba ariwe nyirayo koko.

kwamamaza