
Minisiteri y'uburezi yibutse abahoze ari abakozi bayo n'ibigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 24, 2025 - 07:48
Kuri uyu wa Gatatu, Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abahoze ari abakozi bakoraga muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aba Minisiteri y’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco ndetse n’ibigo byari bizishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
kwamamaza
Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri uyu wa 3 nibwo bibutse ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku nshuro ya 15 abahoze ari abakozi bakoraga muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aba Minisiteri y’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco ndetse n’ibigo byari bizishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA yavuze ko uyu munsi abantu bakwiye kujya babanza gushishoza kubyo basoma kuko hari ubwo mbere basomaga ibirimo amacakubiri bakabifata nk’urwenya.
Ati "tuba tugomba gutandukanya kuba turi abantu banyuze mu ishuri, ibinyamakuru byerekeranye na Kangura byajyaga bihita abantu benshi barabisomaga bakabona ibyo bitutsi, umuntu umwe akagifata agahereza undi abantu bagaseka bigacira aho, twebwe igihe tugezemo dukwiriye gufata isomo tukamenya icyo dusomye tukagira icyo tukivugaho, tukagihakana, tukavuga ko ibyo bidakwiriye muri sosiyete".
Kuba itegurwa rya Jenoside ryaranigishijwe mu mashuri, nibyo Nsengimana Joseph Minisitiri w'uburezi, aheraho avuga ko abari mu burezi uyu munsi bafite akazi katoroshye ko kurwanya icyazana amacakubiri no kurerera u Rwanda abana bafite indangagaciro.
Ati "nka Minisiteri y'uburezi natwe twese dushinzwe kurera inshingano yacu ntabwo yoroshye, ni inshingano ikomeye kuko iyo urebye ibyabaye iyo uburezi bukora akazi kabwo ntabwo byari gushobora kuba, ubu dufite abana benda kugera kuri miliyoni 5 bari mu mashuri, ni igice cya 3 cy'abanyarwanda, nidukora akazi kacu neza tukabatoza ubumuntu ntabwo hashobora kuzagira n'undi uza ngo abigishe gukora ibyo twabonye mu 1994, dufatiye u Rwanda runini duhaguruke dukore dukorane n'izindi nzego kugirango twubake u Rwanda rw'ubumwe".
Karemera Emmanuel, uhagarariye imiryango y’abafite ababo bahoze bakora muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aba Minisiteri y’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco ndetse n’ibigo byari bizishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye Minisiteri y'uburezi uburyo idahwema kubaba hafi no kubafasha mu buryo butandukanye.
Ati "abo mu miryango y'abo bakozi twibuka uyu munsi, twebwe turashima uburyo Minisiteri y'uburezi ikomeje gufatanya natwe muri iki gikorwa ngarukamwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwanya wo kwibuka tuba dufite ishavu n'agahinda ariko nanone uyu mwanya ukatubera umwanya ukomeye wo kwibuka abacu twakundaga".
Abakozi 77 nibo bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakora muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aba Ministeri y’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco ndetse n’ibigo byari bizishamikiyeho.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


