Ku ruhande rwe, CAROLIN avuga ko hari amahirwe menshi yo kureka gukoresha ibinyabiziga bikoresha Moteri.

Ubuyobozi bw’ikigo mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije (Grobal Green Growth Institute) buravuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byatoranyijwe muri Afurika kugira ngo rukorerwemo imishinga ibungabunga ibidukikije. Iri toranywa rishingiye ku kuba, u Rwanda rusanzwe rwatangiye bimwe muribyo bikorwa birimo gukoresha ibinyabiziga bidahumanya ikirere.

kwamamaza

Mu bihugu byatoranyijwe ku mugabane w’Afrika nk’ibigomba gukorerwamo imishinga ibungabunga ibidukikije birimo Kenya, Ethiopia ndetse n’u Rwanda.

Mu Rwanda, Ubusanzwe ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko urwego rw’ubwikorezi ruhumanya ikirere ku kigero cya 13%, nk’uko bitangazwa n’ikigo mpuzamahanga cyita ku bidukikije .

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’ubwiyongere bw’’ibinyabiziga mu mijyi y’u Rwanda n’iyiwunganira mu kwangiza ibidukikije.

NDICUNGUYE Richard; Umukozi w’iki kigo ufasha imijyi yunganira Kigali, gukurikirana iterambere ryayo n’imishinga ibungabunga ibidukikije, avuga ko Umujyi wa Huye watoranyijwe kugira ngo ukorerwemo imishinga ibungabunga ibidukikije hakoreshejwe ibinyabiziga bidakoresha moteri.

Avuga ko  hari ibimaze kugerwaho bitanga ikizere, ati: “umusaruro uri mu buryo bwinshi, ubwa mbere ni mu bukungu. Ikindi uko abantu bitabira gukoresha imihanda y’amagare, yewe n’abagenda n’amaguru niko ya myuka tuyigabanya.”

“ Ndetse no guhindura imyumvire y’abantu nonho buri wese akaba yakoresha igare nk’uburyo bwo kugenda bumugeza aho akorera, aho ahahira. Uko umuntu atwara igare ninako umubiri we ubaukora siporo bityo ukamererwa neza, hakabaho no kwirinda za ndwara zitandura zitandukanye.”

Mu mujyi wa Huye, hubatswe imihanda ifasha abahagenda gukoresha amagare kuko ugenze ikilometero kimwe  adahumanya ikirere, kubihumanya ikirere aba agabanyijeho amagarama 250.

Ashingiye ku miterere y’umujyi, Ange SEBUTEGE; Umuyoboziw’Akarere ka Huye, avuga ko abaturage bakwiye kuwugendamo mu buryo budahumanya.

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu mpera z’icyumweru gishize , Sebutege yagize Ati: “Hari ibikorwaremezo tumaze kugeraho ariko twifuza ko byakoreshwa nez. Twakoze ubukangurambaga bwo gukangurira abatuye n’abagenda umujyi wa Huye gukoresha uburyo bwo kugenda mu mihanda budahumanya ikirere.”

Avuga ko imiterere y’umujyi wa Huye yorohereza buri muntu wese uwutuye  uzi gutwara igare kurikoresha akaba yajya mu kazi bidasabye gukoresha imodoka.  

Ati: “ Byafasha umuntu uzi gutwara igare kuba yakora ibirometero bitatu, bine cyangwa kimwe kuba yagera ku kazi adakoresheje imodoka.”

CAROLIN Raes; Umuyobozi mukuru wa Grobal Green Growth Institute ishami ry’u Rwanda, avuga ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Avuga ko mu Mujyi wa Kigali, hari moto zikoresha amashanyarazi, n’amagare afasha abagenzi, kuburyo agiye no kuzakoreshwa mu Mujyi wa Huye.

Ati: ”Nk’ukoTubizi, u Rwanda rufite intego  yo guteza imbere imijyiyunganira Kigali mu buryo butangiza ibidukikije. Turabizi neza ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu rugira uruhare runini mukwangiza ibidukikije mu Rwanda, niba rero dukeneye u Rwanda rutoshye,tugomba gukora ubwikorezi  butangiza ibidukikije.”

Ku ruhande rwe, CAROLIN anavuga ko hari amahirwe menshi yo kureka gukoresha ibinyabiziga bikoresha Moteri.

Ati: “Hari amahirwe menshi mukureka gukoresha ibinyabiziga bikoresha Moteri, cyane cyane abafite ibinyabiziga byabo bwite kuko bisohorai byotsi byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe.”

“Rero dukeneye guhindura ubwo buryo ahubwo tugakoresha amagare cyangwa tukagenda n’amaguru.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko abasaga 99% by’abatuye isi bahumeka umwuka wanduye. Ibi bigaterwa n’ibihumanya ikirere bisaga  ibilo 4,5 byoherezwa mu kirere buri munota. Umugabane w’Afurika, u Rwanda ruherereyemo wo, ugira uruhare ruri hagati ya 5% na 20% mu guhumanya ikirere .

 Mar 21, 2023 - 08:01