Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko nta mfungwa ya politike iba mu Rwanda.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iravuga ko nta kibazo na kimwe cy’imfungwa ifashwe nabi aho ifungiye ndetse ko nta mfungwa za politiki ziri mu Rwanda.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma yaho umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yabazaga iyi komisiyo ku byakunze kuvugwa ko imfungwa za politiki n’abanyamakuru bafashwe nabi muri gereza.

Mu nshingano za komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa Muntu, harimo kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu mfuruka zose.

Ibi bituma buri mwaka iyi komiziyo isura inzego zitandukanye zirimo na za gereza, ahagenzurwa iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'imfunga n'abagororwa.

Gusa ku nshuro zitandukanye, hagiye humvikana inkuru na raporo zitandukanye zishinja leta y'u Rwanda gufata nabi bamwe mu mfungwa bita iza politiki.

Urugero rwa hafi ni urwo mu mwaka w’ 2021, ubwo bimwe mu bitangazamakuru byandikirwa hanze y’u Rwanda n’imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human rights watch batangazaga ko Paul Rusesabagina warufunzwe mu gihe yaburanaga ku byaha by’iterabwoba yaregwaga, abo mu muryango we batangaje ko yimwe ifunguro, imiti, ndetse no kumusura byari ingorabahizi.

Nubwo leta y’u Rwanda yanyomoje ibi, ni kimwe mu byateye Depite Joseph Habineza kubaza iyi komisiyo uko ibi babisanze ubwo basuraga imfungwa.

 Depite Habineza ati: “Kuba mwarasuye amagereza ni byiza cyane, icyakora biravugwa ko abantu bavuga ko ari imfungwa za politiki n’abanyamakuru, ko batemerewe gusurwa kandi ko bafatwa nabi. Mwatubwira uko mwabibonye?”

 Mukasine Marie Claire; Perézidante wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, avuga ko uretse no kuba mu Rwanda nta mfungwa za politike bahabona, kugeza ubu nta kirego cy'imfungwa ibuzwa ibyo yemererwa n'amategeko nk'uburenganzira bwe barakira.

 Mukasine, ati:“Mu bintu tugenzura, tuganzura n’uburenganzira bw’imfungwa bwo gusurwa. Hari abashyira mu byiciro imfungwa uko bishakiye ariko kugeza ubu twebwe ntabwo tuzi niba hari imfungwa za politike tubona aha ngaha. Hari case (ibirego) twese twagiye dukurikirana zagiye zigaragara ko abantu bakoze ibyaha bafatanyije n’abandi baciye ukubiri n’amategeko agenga igihugu.”

 Avuga ko atazi niba ibyo aribyo byitwa kuba imfungwa ya politike, ati: “ibyo rero sinzi niba aribyo twita imfungwa za politike kuko kugeza ubu n’uburenganzira dukurikirana ni ukureba ese iby’umuntu akurikiranyweho biteganywa n’amategeko? Ese afite ubwunganizi bwo kugira ngo niba shaka umwunganizi amubone? Ese utamufite kandi afite uburenganzira bwo kumuhabwa, aramuhabwa?

 Yongeraho ko“ Kandi niba hari ikibazo kibayeho, n’iyo imfungwa itaba yabashije kutugezaho ikirego, umuryango we ubitugeza. Rero nababwira ko mu birego byose twabonye, kugeza uyu munsi, nta kirego cy’umuntu wanze gusurwa hariya muri gereza twari twabona.”

 Ubusanzwe imfungwa za politike zisobanurwa nk'abantu bashyirwa mu buroko bazira ibitekerezo byabo,   imigirire cyangwa ibikorwa bya politike bihabanye na politike ziyoboye igihugu cyangwa ahantu runaka.

 Akenshi usanga abo bashinjwa ibyaha bitandukanye n'ibiri mu mategeko ahana ibyaha.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Nov 11, 2022 - 14:03