
Kayonza: Mu gishanga cya Ruramira ntihazongera guhingwa
Apr 18, 2025 - 09:31
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza, urasaba ubuyobozi bw’akarere, kubafasha igishanga cya Ruramira kirimo icyuzi cya Ruramira, kugikoma bukarinda abantu kugihingamo, mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri irimo y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywamo, none kuyikuramo bikaba byananiranye.
kwamamaza
Ku musozi wa Ruramira mu karere ka Kayonza, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niho interahamwe zakoreraga imyitozo zitegura kwica Abatutsi baho n'abo mu bice bihakikije.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ruramira, yakozwe iminsi myinshi kugeza tariki 18 Mata 1994, aho Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye, ari nayo mpamvu hari imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ndindabahizi Didace, akomeza asaba ubuyobozi kuzabungabunga inkombe z'icyuzi cya Ruramira cyajugunywemo Abatutsi benshi bicwaga muri Jenoside, babuza abantu kuhahinga mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri irimo byananiranye gukuramo.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ibwicanya bwakorewe ku musozi wa Ruramira aho Abatutsi bahurizwaga bakuwe ahantu hatandukanye nka Rutonde na Nyamirama ndetse n'ahandi maze bakicwa, ari amateka atazibagirana bikaba n'isomo rikomeye kuri buri muntu, kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira mu karere ka Kayonza, haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi igera ku 1357, harimo imibiri 267 yakuwe mu cyuzi cya Ruramira, ahantu hajugunywe Abatutsi benshi ariko kubera imiterere y'icyo cyuzi bikaba byarananiranye gukuramo imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


