Kamonyi: Abapangayi babangamiwe no guhezwa ku bigenewe abandi baturage

Bamwe mu bapangayi bo mu Murenge wa Gacurabwenge baravuga ko babangamiwe no kudafatwa kimwe n'abandi baturage. Bavuga ko bahezwa kubyo leta iba yageneye abaturage ngo bikure mu bukene. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ubufasha butangwa butavangura ahubwo bagendera ku makuru ari mu ikoranabuhanga agaragaza aho umuturage atuye, bukabasaba kuryiyandikishamo.

kwamamaza

Abapangayi bafite ikibazo cyo kudafatwa kimwe n'abandi baturage ni bamwe mu batuye muri uyu Murenge wa GACURABWENGE, mu Kagari ka Gihinga, mu Mudugudu wa RYABITANA.

Bavuga ko batemerewe inguzanyo y’amafaranga 100 000 itangwa na SACCO, imbabura zitangwa ngo habungabungwe ibidukikije, ubufasha bugenewe abagore batwite n'ababyaye, ifu ya shishakibondo, ndetse n'ubufashwa bw'abana bari mu mirire mibi.

Bamwe mu bafite icyo kibazo babwiye Isango Star ko bifuza kurenganurwa.

Umwe ati: “ Nkaya mafaranga batanga muri VUP ntabwo bayaguha ngo witeze imbere kubera ko uri umupangayi. Imbabura nazo ntazo baduha , bayiha umuntu utuye! Birabangamye cyane, turagira ngo natwe abapangayi tugire agaciro.”

Undi mubyeyi yunze murye, ati: “abapangayi nta gaciro baduha, nta serivise batabanje kukwigaho. Barabanza kukubwira ngo ntabwo tukuzi, uri umupangayi nyine! Niba ari serivise wenda ushaka inguzanyo nk’abandi, ntayo baguha, Turakumirwa. Imbogamizi ni uko natwe tutisanga mu bikorwa nk’abandi bose kandi turi abaturage n’ibikorwa bya leta byose tubikora.”

Yongeraho ko “ turasaba ko baturenganura, tukaba nk’abandi baturage bose nuko tukagira ijambo.”

UWIRINGIRA Marie Josée; Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga gahunda yo gufasha abaturage itavangura ahubwo yibanda ku kureba aho umuntu atuye.

ti: “ muri systeme ya social registry rero niho tuzajya tureba aho abaturage batuye mu Mudugudu uyu n’uyu. Niba koko ari umuntu ukeneye imbabura, ukeneye kubakirwa, inka, ukeneye gufasha iki n’iki…ibyo byose bijya ku baturage batuye umudugudu. Naho natura hano nkagenda mu batishoboye ngafasha, nkajya I Musambira ngakodesha indi nzu, naho nkiyandikisha mu batishoboye baho, ngakomeza nkajya n’I Muhanga! Niyo mpamvu dusaba n’abaturage kugira ngo biyandikishe aho bari, nanimuka yiyandikishe yiyimure.”

UWIRINGIRA anavuga ko hari uburyo bw'ikoranabuhanga bwandikwamo imibereho y'abaturage bitewe n'aho atuye, ndetse umuturage akirebamo akoreresheje telefoni ye  n'akanyenyeri 195# akamenya amakuru y'umuryango we, ari nayo agenderwaho mu kumuha ubufasha.

Ati: “ iyo urebye kuri iyo system urebera no muri telephone ukabona uri muri Runda, ni byiza yuko ugenda ukegera gitifu w’Akagali, bikorwa na CEDO, bakaguhindurira nuko ukaba umuturage ...noneho ugatangira ugasaba ubufasha nk’umuturage waho.”

“ naho abaturage bahora bimuka, bahora bagenda, hari igihe kubafasha muri izi system tubabura. Ugasanga avuye hano yarafite umwana uri mu mirire mibi, aho ageze ugasanga barimo gufasha abo bana cyangwa hakenewe iyo mbabura cyangwa ikindi cyo guhabwa ugasanga ntagihawe! Ni umuturage ajye amenya kwiyandikisha aho atuye niba abona agomba kuhatura kuko nagira icyo akenera kuri Leta azakibona, na Leta nimukenera izamubona.”

Nubwo muri iki gihe hari uburyo bw'ikoranabuhanga ariko ntibibuza ko umuturage amara umwaka urenga mu gace runaka ubuyobozi bw'isibo butarafata imyirondoro ye kugira ngo buyigeze ku Kagari yinjiwe muri iryo kuranabuhanga. Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho cy'imikoranire y'inzego ku buryo ubifite mu nshingano agiye abikorera nko mu nteko z'abaturage, byaba igisubizo kuri aba bapangayi bavuga ko bahezwa ku bigenerwa umwenegihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.

 Feb 26, 2024 - 13:35