Huye:Urubyiruko rukora ifumbire n’amapave mu myanda rurasaba gukurirwaho imbogamizi

Bamwe mu rubyiruko rutunganya imyanda rukayikoramo ifumbire n’amapave, rusaba gufashwa kubona umuti w’imbogamizi ruvuga ko zibangamiye imikorere yarwo. Izo mbigamizi zirimo iz’ibikoresho, kubona inguzanyo mu banki ndetse n’izindi…. Icyakora minisiteri y’urubyiruko n’umuco ivuga ko hari ikigega cyashyiriweho urubyiruko nk’uru rufite imishinga, kikarufasha kuyishyira mu bikorwa.

kwamamaza

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rukora akazi ko gutunganya imyanda iba yavanywe mu ngo z’abaturage bo mu mujyi wa Huye rukayibyazamo ifumbire y’imborera ndetse n’amapave, rushimangira ko nta kazi katabura imbogamizi.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwifuza gufashwa kubonera izo mbogamizi umuti urambye nk’uko Ruzindana Alain Christian; umuyobozi uruhagarariye.

Yagize ati: “Nta gihe imbogamizi zibura ndetse nta n’igihe numva umuntu yagera ku rwego adakeneye ubufasha ariko wenda buba butandukanye. Turi kugerageza kongera amamashini dukoresha kuko ntabwo turabona yose twifuza.”

 Yongeraho ko “iyi Business yo gutunganya imyanda ntabwo ari business navuga ko yunguka vuba cyane, ahubwo iba ikeneye uburyo bwo kuyishoramo amafaranga. Biragoye ko wavuga ngo urajya muri bank nk’izindi [business] kandi nzishyura neza ibyo nzakuramo kubera uburyo yinjiza amafaranga. Dukeneye ko nibura hongerwa ingufu mu buyobozi bireba bose nko ku bijyanye no gutera inkunga imishinga no kuba hajyaho ikintu cyihariye gitera inkunga imishinga nk’iyi, cyane cyane urubyiruko.”

 Ruzindana Alain Christian anavuga ko bahora bakenera kwiyungura ubumenyi mubyo bakora.

Ati: “tugenda turushaho kwihugura mu buryo bushyashya bwa tekinoloji n’amayeri mashya yo gutunganya imyanda kuko n’iyo tubona igenda itandukana. Mu minsi yashize, wenda nta gapfukamunwa kabaga mu myanda ariko ubu karaje!n’ejo hari ibindi! Urumva biba bisaba ngo natwe tugira ngo ibyo tubasha kwakira tubashe kubitunganya no guhora twiyungura.”

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ivuga ko badakwiye kugirira impungenge izo mbogamizi kuko hari ikigega cyashyiriweho urubyiruko rufite imishinga.

 Solange Tetero ; umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko mur’iyi Minisiteri, yagize ati: ”Hashyizweho amafaranga y’inkunga ahabwa urubyiruko igihe bagaragaje ibitekerezo byabo. Ni amafaranga umuntu ahabwa nta kindi kiguzi atanze kandi ntabwo yayishyura ndetse akaba yatangira umushinga we.”

 Yongeraho ko “ Ni igikorwa ngarukamwaka dukorana na UNDP n’abandi bafatanyabikorwa ariko hari n’indi mishinga ifasha urubyiruko mu byiciro bitandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Imyanda uru rubyiruko rutanganya iva mu mujyi wa Huye, ku munsi iba ingana na toni 6. Muri iyo myanda ingana na 70% ni ibora, ari nayo ikorwamo ifumbire y’imborera, igafungwa mu mifuka ku buryo ku mwaka bakora ingana na toni 400.

Naho imyanda ingana na 30% [y’ibisigaye biba bitabora] irimo nk’ibyuma na plastike biguriswa mu zindi nganda zikoramo ibindi bikoresho.

Ibisigaye uru rubyiruko ruvuga ko rubishongesha bikabyazwamo amapave.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Nov 3, 2022 - 15:33