Huye-Rango: Barataka kubera imicungire n’imikoreshereze y’amazi yo mu bwiherero bwo mu isoko.

Abarema n’abacururiza mu isoko ryo mu I Rango baravuga ko hatagize igikorwa bashobora kurwara indwara nka chorera bitewe n’imicungire mibi y’amazi n’ubwiherero itera bamwe kujya kwituma ku gasozi no mu ishyamba riryegereye. Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko bugiye kugenzura ibijyanye n’amasezerano ya rwiyemezamirimo ucunga ayo mazi n’ubwiherero.

kwamamaza

Abacururiza mu isoko mu Irango, ryimuriwemo abakoreraga mu ryari rishaje ubwo ryari ritangiye kubakwa, bavuga ko hadateye kabiri bahageze amasezerano bari bagiranye na rwiyemezamirimo yo kwishyura ubwiherero n’amazi bitubahirijwe.

Mu rwego rwo gushaka  ibisubizo, bamwe batangira kwituma ku gasozi no mu ishyamba ryegereye iryo soko, maze isazi zitangira gutuma zikanabasanga mu isoko kandi zidasize no kujya ku bicuruzwa.

Aba bacuruzi n’abahahahira bavuga ko ibyo ari imbogamizi kuko bishobora kubatera indwara zirimo n’iziterwa n’umwanda.

Umwe yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ati: “Tuza gucururiza hano batubwiraga ko mu isoko tugomba kwishyura 3000; amazi no kujya mu bwiherero birimo. Babonye abayobozi bagiye, bahita baduhinduka maze toilette [ubwiherero] bahita bashyiraho rwiyemezamirimo usoresha igiceri cy’ijana[100F]. akalitiro k’amazi tugatangaho amafaranga 20. Urumva ko tubura aho tujya, twajyaga muri iri shyamba.”

Undi ati: “ Ariko tugirana amasezerano ko amazi na toilette bizaba ubuntu. Ubu ni ukuvuga ngo amazi uyabona ari uko uyaguze, utayagura inyota ikakwica. Yewe sinzi ko hano hari umuntu warabirana ngo bamfungure iriya robine ngo bamuhe amazi yo kumuramira!”

“toilette nayo, uraboan harimo bamwe bananirwa kwihangana cyangwa ngo babone igiceri! Uko ugiyemo ni igiceri cyangwa ukishyura 500F. Ishyamba niryo ryabaye ama toilette!”

“ ikibazo bakoresheje inama bavuga ko umuntu ukorera mu isoko azajya atanga amafaranga 500, umuntu wo hanze agatanga igiceri cy’ijana, ariko abaturage barabyanze kuko abenshi bigira mu ishyamba.”

“ aho bajya mu ishyamba ni ukuzadutera ibibazo n’indwara.”

Aba bavuga ko kuba no kujya mu bwiherero ari ukwishyura bisaba ko n’amazi yo gukoreshamo uyagura kuko bigoye ko barekura amazi.

Isango Star yagerageje kuvugisha Rwiyemezamirimo ucunga amazi n’ubwiherero muri iri soko, ariko ntiyashobora kumubona ngo agire ibyo avuga kucyamuteye kutubahiriza amasezerano, nk’uko bivugwa n’aba bacuruzi.

Gusa Ange SEBUTEGE; umuyobozi w’Akarereka Huye, avuga ko  bagiye kugenzura ibijyanye n’amasezerano uwo rwiyemezamirimo yagiranye n’abacururizamo kugira ngo hagenzurwe niba ibiyakubiyemo byubahirizwa uko bikwiye.

Yagize ati: “rero niba hari amasezerano, icyo gihe ureba ibikubiye mu masezerano akaba aribyo dukurikiza ariko no kureba ko hari icyo byangiza. Kugira ngo twumve ko ariko kuri, birareba amasezerano hanyuma mukareba. Bitaba ari byo, kuko abantu baba bashyizeho isoko, n’ubwiherero akaba ari ngombwa hanyuma uko umuntu agiyemo akishyura, turabizi ko ahantu hose hari ubwiherero rusange, ababukoresha batanga uburyo bwo kunganira kugira ngo haboneke isuku n’ibikoresho.”

Abakorera mur’iri isoko ryo mu irango barifuza ko inzego bireba zirimo n’iz’ubuzima zabafasha gukemura ikibazo cy’ubwiherero n’amazi, kuko hatagize igikorwa usibyo bo n’abaturage bashobora kurwa indwara ziterwa n’umwanda nka Chorera  ndetse n’izindi…

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Mar 29, 2023 - 09:30