Huye: Babangamiwe n’itsinda ry’abajura biba imyaka

Abatuye mu Murenge wa Rusatira baravuga ko muri iyi minsi bibasiwe n'itsinda ry'abajura ribiba imyaka mu mirima, ryamara kuyigurisha rikajya kurya inyama z'ingurube mu dusantire tw'ubucuruzi. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko abaturage bakwiye gutanga amakuru arambuye ku bagize iri tsinda ry'abajura, kugirango bakurikiranwe.

kwamamaza

Abaturage bemeza ko iryo tsinda ry’abajura rikusanya ibyo byose nuko rikabigurisha kuri make hanyuma bakajya kunywa inzoga cyangwa bakarya inyama z'ingurube mu dusantire tw’ubucuruzi. Bagasaba ko abari muri iri tsinda bafatirwa ingamba.

Umwe yagize ati: “Ubu nta kantu wabona imyumbati yeze kuko nanjye narinyifite ariko abajura bayigiyemo bayimaramo ku buryo ntavuga ngo ndabona akumbati ko guhekenya cyangwa guteka. Turasonza bitewe n’ubujura kandi abenshi babyiba bajya kubigurisha.”

Undi ati: “ hari abantu badakora bakirirwa bagenda cyangwa bakirirwa dusantere bari mu mikino runaka. Nk’ubu cyane cyane imyumbati nubwo yabembwe ariko imyinshi bagiye bayiba mu buryo butari bwo. Ntiwavuga ngo ufite igitoki ku isambu ngo uvuge ngo uracyizeye uzagica cyeze mu gihe runaka! Iyo ugize amahirwe ugasanga kirimo akantu kagatogonyo kameze neza nawe uragatanguranwa kuko utegereje ko cyera ntabwo wakibona! Baraza nka kakandi wateganyije bakagasarura kateze!”

Umukecuru umwe avuga ko abiba babijyana mu masoko! Ati: “ ntawe uviga ngo arabyobye agiye kwitamirira, ahubwo bajya mu mayoga n’inyama. Noneho ugasanga wowe wahinze, uko uhingutse mu kwa rubanda, wavuga ngo ngiye kwihahira muri ya myumbati yanjye noneho ugasanga umuntu yamazeho.”

“ ese iyi nzara mubona tuzayikira? Nk’ubu ejo bundi umwana yakuye kiroro y’imyumbati…bahise bamufungura ako kanya. Bakigera I Rusatira yahise ataha! Ngo ubundi se nzabura kuyikura! Ubuse muratwinganira iki mudahanye nk’ibyo bijura?”

Ange Sebutege;Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko abaturage bakwiye gutanga amakuru arambuye ku bagize iri tsinda ry'abajura, kugirango batabwe muri yombi.

Ati: “uretse n’ubujura bw’imyaka, n’ikindi kintu cyose …ni icyaha umuntu aba akoze. Icyo dushishikariza abaturage ni ukwitabira umurimo bagakora. Rero ikintu cyose kibangamiye umutekano wabo, amakuru agatangwa ku buyobozi ndetse n’inzego z’umutekano dufatanya, hanyuma tugafasha abaturage kugikemura.”

Abaturage bavuga ko abari muri tsinda ry'abajura bigize ibyigenge kuko n'ubatanzeho amakuru bamutegera mu nzira bakamukubita. Ni impamvu bagaragaza, basaba ko iby'iki kibazo byakurikiranwa.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 8, 2024 - 17:03