Gicumbi: kutagira ibikoresho by’abazi bituma abakora irondo bagorwa no guhangana n’abajura bitwaza intwaro gakondo.

Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Bukure baravuga ko kutagira ibikoresho by’akazi n’imyambaro ibaranga biri kubabera imbogamizi zo guhangana n’abajura bari kwitwaza intwaro gakondo. Ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko buri gukora ibishoboka kugira ngo abakora irondo ry’umwuga bahabwe ibikoresho by’akazi.

kwamamaza

Abakora irondo ry’umuga mu kagali Karenge ko mu murenge wa Bukure bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura bari kujya kwiba bitwaje intwara gakondo, bagasa nk’abari kubarusha imbaraga.

Bavuga ko ibyo biterwa nuko n’abashinzwe kubarinda nabo harubwo batabamenyana kubera nta mpuzankano y’akazi bagira ndetse n’ibindi.

Umwe yagize ati: “ni ukuvuga ngo barasa nkabo bashaka kuturusha imbaraga kuko nk’ubu ubushize twatangiriye hano abajura noneho baraducika bitewe n’ibikoresho bari bafite! Bari bafite amacupa, ibyuma n’ibindi bintu nuko baraducika. Abantu bari bameneye inzugi bazita hariya, kuko twari twatabaye ahandi hantu, tuhageze icyo kibazo kiravuka.”

Undi munyerondo yunze mu rya mugenzi we, ati: “uburyo biturusha imbaraga, hari igihe bibona mfite inkoni noneho ukabona umuntu afite umuhoro n’icuma nuko akagucika umureba kuko aba yitwaje intwaro.”

“Ejo bundi twirukankanye ibisambo byari bipfumuye ahantu mu isantere hano mu Gasharu nuko baducikira hano bafite imihoro. Kubona umuntu ufite umuhoro yirukanka, ntabwo wamujya imbere ufite inkoni! Uramuhigika ukigendera.”

Aba banyerondo barasaba ko bafashwa bakongererwa izindi mbaraga, ndetse  bagahabwa n’imyamaro ibaranga kuko bizabasha kumenya abajura nabo bafatanyije akazi.

Umwe yagize ati: “mbere na mbere ikintu dusaba ni ubufasha, tugahabwa ibikoresho kuko nta uniform dufite kandi icyo ni ikibazo mu kazi. Twebwe dufite ibikoresho na leta ikatwitaho turi hamwe nta kibazo twagira kuko amabandi ari hano nta mbunda akoresha, ahubwo bakoresha intwaro gakondo zisanzwe.”

Undi ati: “urugero: umuturage yambaye sivile, mwese mwambaye sivile..nta kintu dufite kituranga. Ni ukuvuga ngo aba ni abanyerondo , uyu ni umuturage nayo ni imbogamizi dufite.”

BAYINGANA Theogene; Umunyamabanga shingwa bikorwa w’umurenge wa Bukure, avuga ko barigukorana n’abaturage kugirango aba banyerondo babone ibyangombwa byose bituma banoza aka kazi kabo.

Ati: “hariya mu gasantere ka Gasharu bakoresha irondo ry’umwuga, ubwo tugiye gukurikirana kugira ngo turebe ko imisanzu yiyongera noneho habe habonekamo ibikoresho bakenera nk’inkweto. Urumva uko abaturage barushaho gutanga ubushobozi bwo kubahemba (…) ni ubukangurambaga bukomeje.”

Abanyerondo bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye z’uko bakeneye umusada wisumbuye kuri bo bitewe muko abajura basa nk’abari kubarusha imbaraga. Banagaragaza ko imyambaro ibaranga nk’abakora irondo ry’umwuga ari ngombwa cyane kuko hari ubwo abajura bivanga n’abanyerondo kubatandukanya nabyo bikaba ihurizo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gicumbi.

 Aug 21, 2023 - 07:38