Gakenke: Abaturage barishimira iterambere bagejejweho n’igihingwa cya Kawa.

Abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Ruli na Coko barishimira iterambere iki gihingwa kibagejejeho binyuze mu kwibumbira mu makoperative no korozanya. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga iyo ikawa yashimwe ku rwego mpuzamahanga abaturage baho bibateza imbere ndetse n’akarere kagatera imbere.

kwamamaza

Twahirwa Silvester utuye mu kagali ka Mbirima ko mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke ni umwe mubamaze kwiturwa inka ikomoka mu zindi 100 borojwe n’abafanyabikorwa ba koperative ‘dukundekawa Musasa’ bahuriyemo. 

Avuga ko kimwe na bagenzi be, mur’iki gihe guhinga kawa ku butaka babikesha byinshi.

Yagize ati: “iyo umuntu abonye inka burya ni umugisha uba uje mu rugo. Rero nabo ibyishimo ni byinshi , ndakeka ko ndagera mu rugo ngasanga abana barimo guseka kuko bazi ko nzanye inka. “

“ ni ibyishimo byinshi…ubu tugiye kongera gushyiramo izindi ngufu kuko umuntu aba abonye n’ifumbire.”

Mugenzi we uhinga ikawa, yunze murye, ati: “ muri ibyo biti 600 [bya kawa] mfite, baduteye inkunga y’amatungo. Nabonye inka igatanga ifumbire noneho iyo fumbire ikajya gufumbira ya kawa. “

Ikawa ihingwa mu murenge wa Ruli imaze kugira amasoko muri Afurika, Aziya, i Burayi ndetse na Amerika, aho buri mwaka bagemura mu mahanga kontineri zigera kuri 12 za kawa zingana na toni zikabakaba 240.

 Itsinda ry’abanyamerika 50 bacuruza ikawa muri Amerika binyuze muri Kampani yitwa Starbucks, ryaje mu Rwanda mu karere ka Gakenke kureba uko iyo kawa ihingwa ndetse nuko ikorerwa kugira ngo idata icyanga.

 MUBERA Celestin; umuyobozi wa Dukundekawa Musasa avuga ko ibi bishimangira uburyohe bw’aka kawa yabo ibitera ibi batera imbaraga zo gutera nyinshi.

Ati: “iki ni ikimenyetso ko koperative Dukundekawa itanga ikawa ya mbere kandi iryoshye. Biraduha umuhate w’uko twongera Kawa kandi nabo badukoreye ikimenyetso cy’uko nibura dukeneye ivugurura ry’ikawa kugira ngo twongere umusaruro kubera ko dufite abakiliya bayinywa umunsi ku wundi, kandi bishimira ko ituruka muri Dukundekawa, yarakozwe n’abahinzi.”

NIYONSENGA Aime Francois; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iyi kawa yo muri aka karere ishimwe n’amahanga bidakerereza abagatuye mu terambere ahubwo bibafasha no kwitabira gahunda za Leta.

Yashimangiye ko Akarere ka Gakenke ariko ka mbere muri gahunda yo kwizigama ya ‘Ejo heza’ ndetse n’aka  kabiri mukwishyura neza ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu.

Ati: “iyo ikawa yashimwe ku rwego mpuzamahanga ubundi amafaranga ariyongera, ku kilo bagumba kuyiguraho aba menshi. Yagera mu baturage rero, niho musanga abaturage b’akarere ka Gakenke , cyane abahinzi ba Kawa, usanga nko mu kujya mu bwisungane mu kwivuza bose bajyamo 100%. Mu kujyana abana ku ishuli baba ab mbere. Ubu rero urugero abahinzi bagezeho, ubu bageze ku rwego rwo kugura amapikipiki [moto], kugura imodoka kuburyo usanga imibereho y’umuhinzi wa Kawa iteye imbere.”

Akarere ka Gakenke gakomeye ku buhinzi bwa kawa hamaze guterwa ibiti bya kawa birenga miliyoni eshatu, ndetse hakaba hari gahunda yo gutera ibindi biti bingana na miliyoni eshanu.

Aka karere kandi gafite intumbero y’uko mu myaka ibiri iri imbere kazongera  inganda zitunganya kawa, zikava kuri 16 zikagera kuri 30.

  @ Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Gakenke

 May 5, 2023 - 07:07