Covid-19: Amadini n’amatorero arasabwa gukangurira abayoboke bayo gukungiza abana b’imyaka 5-9.

Ubuyobozi bw’amadini n’amatorero burasabwa gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi gahunda yo gukingiza Covid-19 abana bafite imyaka 5 kugeza kuri 11. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko urukingo rw’abana rwakorewe ubushakashatsi bityo igihe ari iki kugira ngo nabo bakingirwe.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko abanyarwanda barenga 90% ari abayoboke b’idini cyangwa itorero runaka, impamvu ikomeye Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda basanga amadini n’amatorero akwiye gufasha mu gukangurira abayoboke bayo kwitabira gukingiza abana babo bafite imyaka 5 kugeza kuri 11.

DrMpunga Tharcisse; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, yavuze ko inkingo z’abana zakorewe ubushakashatsi neza ndetse ko igihe ari iki kugira ngo baziterwe nkuko bisanzwe bikorwa ku zindi nkingo kugira ngo abana bongererwe ubudahangarwa.

 Ati: “zakorewe ubushakashatsi rero igihe cyazo cyo kugira ngo zijye hanze ni iki ng’iki. umwana wese wo mu Rwanda akingirwa akivuka kugeza ageze imyaka 2 afashe inking 14. Izo zose tuzimuha atarwaye ahubwo ni ukugira ngo tumufashe kubona ubudahangarwa buzatuma ahangana n’ibiza cyangwa se za virus, za bacteria ziri hanze aha.”

Moses Ndahiro; Umuyobozi wa World Relief Rwanda isanzwe ifatanya na Minisiteri y’ubuzima gushyira mu bikorwa umushinga wo gutera abana inking,  asanga abayobozi b’amadini bafite uruhare runini mugushishikariza abanyarwanda gufata imyanzuro myiza kuko bafite ijambo ryizewe.

 Ati: “Uruhare rwabo rurakomeye, kuko iyo urebye umudugudu, Akagali…ntaho utasanga urugengero. Niyo mpamvu rero abantu bafite ijambo ryubashwe, ryizewe kandi begereye abaturage.”

Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje ko bagiye gufasha mu gushishikariza abayoboke babo kwitabira gukingiza abana nkuko babikoze mu byihe byashize.

Musenyeri Samuel Kayinamura, perezida w'Inama y'Abaprotestanti mu Rwanda, ati: “ iki gikorwa tugiye kongera kugihagurukira nkuko twahagurukiye ikingira ry’abakuru. Tuzabibwira abanyetorero bacu, ku wa gatanu abasenga muri Islam, ku Isabato n’Abadivantisite, abasenga ku cyumweru nk’abaporotesitanti n’abanyagatorika. Tuba dufite abakirisitu imbere yacu, rero tubabwirira rimwe.”

Sheikh Nzanahayo Qasim; umuyobozi w’abasheikh mu Rwanda, ati: “Twabijeje ubufatanye kandi tuzabikora neza. Tuzabigiramo uruhare rukomeye kandi si aba-Islam gusa ahubwo ni abanyarwanda bose tuzabibigisha.”

 Raporo ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko inkingo zigiye guterwa abana bari hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11 zihariye ndetse zibongerera amahirwe yo kutazahazwa na COVID-19.

Izi nkingo kandi zanemejwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima,OMS. Icyakora ababyeyi barashishikarizwa gusinya ifishi yabugenewe kugira abana bakingirwe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/zDe_gQOndYY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Bahizi Hertier/Isango Star.

 Sep 23, 2022 - 11:59