COP27: U Rwanda rwasinye amasezerano atandukanye azifashishwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko u Rwanda rwavuye mu nama mpuzamahanga guhangana n’imihindagurikire y’ikirere COP27 yabereye mu Misiri rushyize umukono ku masezerano atandukanye azarufasha gushyira mu bikorwa ingamba rwihaye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ni amasezerano akubiyemo inkunga nyinshi zizafasha na barwiyemezamirimo b’abanyarwanda, kubasha guhanga udushya mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

kwamamaza

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ibidukikije, ryerekanye ko u Rwanda ruvuye mu nama mpuzamahanga yari ibaye ku nshuro ya 27 yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP27 rushyize umukono ku masezerano menshi azarufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje gukora mu rwego rwo guhana n’imihindagurikre y’ibihe.

 Mur’ayo masazerano u Rwanda rwashyizeho umukono harimo ayo rwagiranye n’igihugu cy’Ubutaliyani afite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amayero. Ni amasezerano amasezerano agamije gitera inkunga imishinga ibiri ingomba gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA.

 Iyo mishanga harimo kubungabunga amashyamba mu buryo burambye, kwitabira gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere,  ndetse n’umushinga wo kubungabunga ibishanga, hasubiranywa ibyangiritse.

 U Rwanda kandi wasinyanye amasezerano n’igihugu cy’Ubudage, ashingiye ku bufatanye mu bushashatsi ndetse na siyanse. Aya masezerano akubiyemo guhererekanya abahanga muri science hagati y’ ibi bihugu byombi, hagamijwe mu gusesegura mu bya science ndetse no kureba ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe.

 Andi masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono, harimo nayo rwangiranye n’ikigenga  Green Climate Fund agera kuri 2, ndetse banemeranya ko umwaka utaha muri Nyakanga (7), u Rwanda ruzakira inama izahuza abagize ubutegetsi bw’iki kigega.

 Mu nama ya COP27, u Rwanda rwerekanye ubushake mu gukomeza gushyiraho ingamba zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibikorwa rutengenya gushyira mu bikorwa bigendanye no gukumira ibikorwa bya muntu bikomeje kwagiza ikirere, ari nayo ntandaro y’imihindagurikire y’ibihe.

 Muri ibyo bikorwa rwamurikiye amahanga bigamije gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, hari ikigega u Rwanda rwatangije bise ‘IREMA INVEST’.  Iki kigega  cyashowemo amafaranga agera kuri miliyoni 104 z’amadorali y’Amerika azafasha inzego z’abikorera mu mishanga itandukanye ijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Iki kigega cyatewe inkunga na banki itsura amajyambere (BRD )ndetse n’ikigega Rwanda Green Fund.

 Hanashyizweho kandi ikigo kizafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ingamba rwihaye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bise RWANDA NDC FACILITY. Ku nkunga ya leta y’ubudage, iki kigo cyashyizwemo agera kuri miliyoni 49 z’ama- euro, aho nacyo kizafasha abikorera bazashobora mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 Muri iyi nama mpuzamahanga yari itaraniye mu Misiri mu gihe cy’iminsi ibiri, u Rwanda narwo rwokomeje kugaragaza ko rushyigiye gahunda ibihugu byihaye yo kugabanya ubushyuhe bw’isi bukaguma ku kigero cya Degree Celisus 1.5.

Icyakora hagaragazwa ko hakwiye gushyirwaho ingamba kugira ngo iyi gahunda amahanga yihaye kugirango igerweho.

Ni ingamba zigamije kugabanya ibikorwa bya muntu byagiza ikirere, hagashyirwaho mu burambye ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere.

N’uburyo bwitezweho gutuma ikiremwamuntu kiva mu ikoreshwa ry’ingufu zangiza ikirere, ahubwo hakitabirwa ingufu zibaniye neza ikirere kandi zigakoreshwa mu buryo burambye.

@ Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Nov 22, 2022 - 14:50