Burera: Hari abajyanwa mu bigo by’inzererezi barengana kubera 'munyangire'

Abatuye mu kagari ka Rulembo ko mu murenge wa Rugarama baravuga ko hari abaturage bajyanywa mu bigo by’inzererezi kandi nta cyaha bafatiwemo. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarama bemeza ko hari igihe habamo gufunga abantu nta gushishoza kwabayemo. Icyakora buvuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kubisuzuma.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Rulembo bavuga ko hari abajyanwa mu bigo by’inzererezi kandi nta cyaha bakoze, ahubwo haba hagendewe kuri munyangire no kwihimura.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “yego hari abazira ubusa! Ni ikibazo, bandika igisambo. Urugero: nshobora kuba nkwanga! Nigeze kumva abapfuye intebe, niyicariye ku ntebe [undi] vaho, intebe ni iyanjye. Undi ati nanjye ni iyanjye, nuko agahita amwandika bakamutwara muri gereza.”

Umugore avuga ko batwaye uwo bagendanaga mu nzira, ati: “babona uri gucuruza wenda waguze nk’igare n’urugi rwa metallique, bati uriya yarwibye! Kubera ishyari ry’abino, gutera imbere ni icyaha gikomeye! Ubwo turi kugenda gutyo, tubona bamwambitse ipingi! Yarafite na gahunda yo kujya kwihingira yaguze isuka nshashya iyindi barayibye. Ahita genda atyo nuko dushaka ikintu yakoze turakibura ni uko bamukekaho ubusambo kandi ntabyo akora. Yiberaga mu bintu by’ubuhinzi.”

“bakaza bakagufata kandi nta kintu bagufatanye, ari amakuru atanzwe kandi ntiwamenya umuntu uba wayatanze!

Basaba ko hajya habanza kubaho gushishoza, kugirango abantu badakomeza kurengana.

Umwe ati: “twebwe turasaba ko bajya babanza gushishoza, umuntu wibye  bamugaragaze hari nk’ikintu bamufata hari ikintu bamufatanye.”

Undi ati: “babanza gukora ubushishozi buhagije cyangwa se bwimbitse, bakamenya amakuru nyayo niba koko ibyo bari gushinjanya cyangwa niba icyo umuntu bari kumushinja ari ukuri.”

Isango Star yagerageje kuvugisha MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’akarere ka Burera, ariko ntiyabasha kumubona ku murongo wa telefoni, mu nshuro zose yamaze ahamagarwa mu minsi 5 ishize. Gusa Egide NDAYAMBAJE; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, yemeza ko hari abafatwa hatabayemo gushishoza neza, ashimangira ko bagiye kubigenzura mu nzego zibana nabo.

Ati: “gusa wenda hari igihe bashobora kuba bafata, tuvuge niba hari umukwabo bagiye bafata mu isoko ry’aba bandi b’insoresore batari no ku rutonde, ibyo birashoboka ko bamufatamo igihe bari gufata inzererezi ariko nabwo bafata babandi bakekwa kuba bakoze ubusambo mu isoko, uwo bakaba bataramwizeho. Hari igihe bibeshya ku muntu ariko ntibikunze kuba kuko duhita duhamagara, urumva ni inzego, bahita bahamagara kuri polisi bati kanaka bamwibeshyeho, bakamurekura.”

Icyakora abaturage bashingiye ku kuba hari abavutswa amahirwe yo kubana n’imiryango yabo bitewe nuko hari abajyanwa muri ibyo bigo by’inzererezi kubera icyo bita munyangire no kwihimurwaho kwa bamwe mu bayobozi babana nabo umunsi ku wundi.

Basaba inzego bireba kurengera aba baturage, hagendewe ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko abarengera.

@Emmanuel BIZIMANA Isango Star- Burera.

 Jan 17, 2024 - 14:08