Burera: Abaturage basabwe kirinda imanza no kutinangira ku myanzuro y’inkiko.

Ubwo urwego rw’umuvunyi rwakiraga ibibazo by’abatuye mur’aka karere, abo mu murenge wa Rusarabuye barwakirije uruhuri rw’ibibazo by’iganjemo ibikomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo. Nubwo bimwe mu bibazo byahawe umurongo wo gukemurwa, uru rwego rwabasabye kwirinda kujya mu manza nkana no kutinangira ku myanzuro yafashwe n’urukiko.

kwamamaza

Muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage rubasanze aho bari, urwego rw’Umuvunnyi rwari  mu kagali ka Ruhanga, mu murenge wa Rusarabuye wo mu karere ka rwakirijwe ibibazo by’uruhuri byigajemo amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umwe mu baturage bafite ikibazo yagize ati: “Ikibazo cyanjye, natsindiye umurima[isambu] muri 2005 noneho bampa utangana n’uwo natsindiye!”

Undi ati: “muri Haut Court, uwitwa Mureramanzi na Munyaneza Ezechiel aribo batuye muri ayo masambu yacu. Ni hano I Kirambo, twanahanyura tukahabereka!”

“turangije kugura umurima noneho turaza turahinga, ibirayi byeze noneho Nyiragakara arasarura ajyana ku isoko noneho yishyura mu matsinda. Amajeri twari twarahungitsemo, arayasoroma arayarangiza. Nari narahungitsemo imigozi ngo intabire[ubuhinge] igiye kurara ku musozi nuko ndavuga ngo reka njye gucamo utugozi, hari umuryango…nuko Nyiragakara  anyirukaho!”

Urwego rw’umuvunyi rwakiririye ibi bibazo mu kibuga cy’umurenge wa Rusarabuye.

Nubwo bimwe muri ibi bibazo byahawe umurongo wo gukemuka, Nirere Madeleine; umuvunnyi mukuru, yasabye abaturage kuva ku muco wo gukunda imanza ngo binangire ku myanzuro y’urukoko.

Yagize ati: “bagomba kugira uruhare mu kwirinda amakimbirane, bakirinda ko aribo byaturukaho bakaba ba nyirabayazana, cyane cyane ayo makimbirane yo mu muryango. Tubona ko atari ngombwako umuturage ajya mu rukiko mugihe umuyobozi, mu nshingano ze ari ukurangiza urubanza. Ariko buriya kujya mu bahesha b’inkiko b’umwuga, rimwe na rimwe ugasanga icyo arangiza gifite agaciro gake ugereranyije n’inyungu umuhesha w’inkiko azakuramo….”

Gukemura ibibazo by’abaturage k’urwego rw’umuvunnyi rubasanga aho bari, bavuga ko ari ibintu byakozwe mugihe cyari gikenewe cyane, kuko uku guhura n’uru rwego rubisangiye aho batuye byabafashije no gukemurirwa ibi bazo badasiragiye mu nkiko.

Umwe ati: “Ni iby’agaciro kuko batwegereye natwe tubagezaho ibibazo byacu.”

Iyi gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage byananiranye ikomereje mu karere ka Burera igiye kumuramo iminsi ine umuvunyi azenguruka mu mirenge inyuranye ikazi.

Iyi gahunda igeze aha mu majyaruguru ivuye mu turere twa Kamonyi, Kirehe, Ngororero, Nyamagabe na Gisagara, aho hose hakemuwe ibibazo bigera ku 1800.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Burera

 Feb 8, 2023 - 16:40