Amerika yamaganye igitero cy’ikoranabuhanga, ishinja Ubushinwa kubigiramo uruhare.

Inzego zishinzwe iby’umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga zo muri Amerika zamaganye igitero kinini cy’ikoranabuhanga cyagabwe n’Ubushinwa. Mu itangazo ryihariye, sosiyete ya Microsoft yavuze ko ibyo bitero byibasiye urwego rw'itumanaho, inganda, ubwikorezi, abakorera mu nyanja, guverinoma, ndetse n'ikoranabuhanga mu itumanaho.

Amerika hamwe n’abafatanyabikorwa bayo benshi nka Canada, Ubwongereza, Australie na Nouvelle-Zélande bamaganye igitero nk’icyo cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’itsinda ry’abakora ibikorwa bibi bazwi ku izina rya “Volt Typhoon” bafite aho bahuriye n’Ubushinwa. Bavuga ko byagize ingaruka ku bikorwaremezo.

Hari ibitero bitamenyekana

Mu bitero byagabwe kuri Amerika harimo ahari ibirindiro bikomeye by’igisilikari cya Amerika biri ku kirwa cya Guam giherereye mu Nyanja ya Pasifika, nk’uko byatangajwe na Microsoft.

Kuba ibi bitero kandi byagaragaje ko byibasiye inzego zitandukanye zirimo iz’itumanaho, inganda, ubwikorezi, guverinoma, ikoranabuhanga, n’inzego zo mu Nyanja, bishimangira ko abagabye igitero bari bagamije gukora ubutasi no gukomeza kwinjirira ku buryo byamara igihe kirekire gishoboka bitaramenyekana.

Ubu ni bwo buryo bwitwa "Kubaho ku butaka" (LoTL «Living off the Land ») bukunda gukoreshwa ndetse binavuze ko abagabye igitero akoresha ibikoresho by’ibanga, agakora mu ibanga, aho gukoresha uburyo bugaragaza ko umuntu yinjiriwe.

Impuguke mu bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga, ubu bwoko bwo kwinjirira abantu ari bukomeye cyane kuko budakunze kumenyekana.

Microsoft ivuga ko Volt Typhoon yagerageje kwinjira mu busanzwe yifashishije ibikoresho birimo virus by’ibigo bito by’ubucuruzi, n’abadakorera ku biro by’ibigo byabo, harimo nka router, firewall ndetse n'umuyoboro wigenga wa VPN.

Washington yagize ati: "Ubukangurambaga nk'ubwo bushobora kubera ku isi hose."

Ubushinwa bwabyamaganiye kure, buhindukirira Amerika!

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mao Ning, umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yanyomoje iby’iki gitero cyatangajwe na Amerika, ivuga ko ari uburyo leta zunze ubunwe za Amerika zikoresha mu rwego rwo gukwirakwiza ibihuha.

Mao Ning yagize ati:“biragaragara ko ari ubukangurambaga bwo gukwirakwiza ibihuha byakozwe n’ibihugu bigize ‘Five Eyes’ [amaso atanu] byatangijwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwa politiki.”

Yongeyeho ko “Iyi ni raporo ifite inenge zikomeye kandi idasanzwe." Mao Ning yagize ati: "Nkuko buri wese abizi, Ishyirahamwe ry’amaso atanu n’umuryango munini w’ubutasi ku isi kandi Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSA) n’umuryango munini ku isi wibasira abantu."

Yongeyeho ati: "Iyi ni raporo ifite amakosa akomeye kandi adasanzwe. Nkuko buri wese abizi, ihuriro rya Five Eyes ni umuryango munini w’ubutasi ku isi kandi Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSA) cya Amerika ni umuryango munini ku isi wibasira abantu."

 May 25, 2023 - 18:03