Amajyaruguru: Abayobozi bashya ba RPF Inkotanyi basabwe kwimakaza amahame yawo

Abanyamurwango ba FPR inkotanyi barasaba abatowe ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru kwimakaza amahame y’uyu muryango kuko ariyo nkingi mwikorezi mu terambere. Ubuyobozi bushya bw’uyu muryango buravuga ko bugiye gushira imbaraga mu kuzuza amahame y’u muryango kandi ari umwanya mwiza wo kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha.

kwamamaza

Amatora yo kuzuza inzego z’umuryango wa FPR- Inkotanyi  yabaye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru agamije gushyiraho abasimbura abatari mu myanya mu nzego z’umuryango yakozwe hashingiwe ku mategeko remezo  y’umuryanga wa RPF inkotanyi, cyane mu ngingo za 26, 27,36,37,38, 39,40,n’ingingo ya 42 ndetse no ku mategeko ngengamikorere  y’uyu muryanga nkuko yahinduwe cyane  mu ngingo zayo za 43,45, ingingo ya 61 n’iya 63.

Nyuma y’amatora mu myanya yose yari iteganijwe, abanyamuryango bavuze ko icyo bifuza kubo bitoreye ari ukwimakaza amahame y’umuryango FPR Inkotanyi kuko ariyo nkingi mwikorezi.

Umwe yagize ati: “tubifuzaho ibitanyuranye n’amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko n’ubundi nk’uko amabwiriza cyangwa amahame agenga umuryango ari uguharanira icyateza imbere umunyarwanda, guharanira ineza y’umunyarwanda….”

Undi ati: “abatowe basigasire kandi bakomeze bumve yuko ubumwe bw’abanyarwanda ni inkingi mwokorezi y’iki gihugu.  Rero nicyo twumva twabifuzaho, bagakomeza kuba abanyamuryango bakomeza kubaka ubumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu.”

“ dufite inkingi eshatu n’amahame 8 tugomba kugenderaho akubiye mu gatabo remezo kabigaragaza, ubwo rero ibyo byose byishyizwe ku murongo ari umuryango n’igihugu byose byakomerera hamwe kandi bikajya ku murongo uko bikwiye.”

MUGABOWAGAHUNDE Maurice; umuyobizi usanzwe ayobora intara y’Amajyaruguru ni nawe watorewe kuba n’umuyobozi w’umuryamga wa FPR Inkotanyi. Avuga ko bagiye gushyira hamwe imbaraga nk’abanyamuryango ndetse no gufatanya gutegura amatora ateganyijwe mu mwaka utaha w’ 2024.

Yagize ati: “nkuko mubizi tugeze mugihe cyo kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha. Ndagira ngo icya mbere ni ugushyira hamwe ingufu z’abanyamuryango kugira ngo bitegure ayo matora kandi tukaba twiteguye neza muri rusange ni ukugira ngo duhore turi mobilize, twiteguye, icyo akaba aricyo cya mbere ngiye gushyiramo ingufu.”

“ icya kabiri rero ngira ngo musanzwe mubizi ko FPR ari moteri y’igihugu. nka moteri rero tugomba gufatanya n’inzego zisanzwe za leta, tugafatanya mu gushyira mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairperson w’umuryango wacu, yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga ubushize, tukareba aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.”

Amatora yo kuzuza Inzego z’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabanjirijwe n’ayabereye mu minsi ishize ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Uturere bigize iyi Ntara.

Aho izi nzego zitari zuzuye byatewe nuko bamwe mu bari baratangiranye na manda yo mu mwaka wa 2019 barimo abagiye bazivamo ku mpamvu z’indi mirimo bagiye bajyamo. Uku kubasimbuza abandi bikaba ari ukongera ikibatsi mu mikorere.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star-Amajyaruguru.

 Dec 12, 2023 - 10:54