Abatuye mu manegeka barasabwa kwimuka

Abatuye mu manegeka barasabwa kwimuka

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iraburira abatuye ahashyira ubuzima bw'abo mu kaga hazwi nk'amanegeka, ibasaba kuhimuka. Ivuga ko n' abadafite amikoro bazakomeza gufashwa. Nimugihe  Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giheruka gutanga umuburo ku mvura irikugwa muri ibi bihe.

kwamamaza

Imiterere y'igihugu cy'u Rwanda ituma abatuye mu bice bimwe baba bafite ibyago byo kwibasirwa n'ibiza biterwa n'imvura nk'inkangu imyuzure ndetse n'ibindi.  Nubwo mu bihe bitandukanye, hari benshi bamaze kugerwaho n'ibyo biza,  hari n'abagikomeje gukomeza gutura muri bene ibyo bice bishobora gushyira ubuzima bw'abo mu kaga.

HAVUGIMANA Joseph Curio; Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC), avuga ko bihangayikishije. Gusa asaba abari mu manegeka kuhimuka vuba.

Ati: "Murabizi ko mu kwezi kwa Gatanu k'umwaka ushize habaye ibiza byahitanye n'abantu benshi, igihugu cyabuze abantu kubera ibiza. Nyuma y'icyo gihe rero, inzego zibanze zarebye ahantu hose hashobora kwibasirwa n'ibiza kugira ngo abahatuye bahave. Rero hari gahunda yatangiye yo kugira ngo abo bantu batuye aho bagende bahava, ariko n'ubukangurambaga bwo kubwira abantu gukomeza kwirinda ibiza burakomeje."

"ahari hagaragajwe ahanini ni mu mishanga no ku misozi ihanamye. Mu gihugu hose twagiye tubarura muri buri karere. Nko mu mujyi wa Kigali, Twabaruye inzu zirenga ibihumbi 12, no mu tundi turere tw'igihugu naho hagenda habarurwa ziri ahantu hashobora kwibasirwa n'ibiza. Dukangurira abaturage kuhava kugira ngo bajye gutura hatabateza ibibazo."

"ariko n'ubukangurambaga burakomeza kugira ngo n'abadatuye ha handi, nabo birinde ko bahura n'ikibazo cyaturuka ku biza...." 

HAVUGIMANA anavuga ko bijyanye n'ubushobozi igihugu gifite, n'abafite ikibazo amikoro make bigatuma bakomeza kuba mu manegeka nabo bakomeje gufashwa.

Ati: " Gahunda yo kwimura ni ubukangurambaga dukora ariko bukajyana no kureba amikoro ahari. Hari igice cy'abaturage uba ubona ko nta mikoro bakenera gufashwa kugira ngo bimuke. Ariko hakaba n'abandi tubikangurira kuko tuba tubona uko babigenza kuko n'igihugu ntikiba cyorohewe ariko dukomeza kubibakangurira kugira ngo ababishoboye babikore, hanyuma n'abatabishoboye Leta irebe uko ibigenza."

ku rundi ruhande kandi, iyi mvura iri kugwa mu bihe itarisanzwe igwamo, igihe abahinzi bari gusarura imyaka bahinze mu gihembwe cy'ihinga giheruka. Bivuze ko  nabo bakeneye ingamba zibafasha kubungabunga umusaruro wabo urikuborera mu mirima ndetse no ku mbuga ku mpamvu z'imvura iri kugwa mu gihe batayiteganyaga.

Bitabaye ibyo, iyi mvura ishobora guteza benshi ibihombo, ndetse no kuzumva abataka inzara kandi umusaruro wari wabonetse.

@Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

kwamamaza

Abatuye mu manegeka barasabwa kwimuka

Abatuye mu manegeka barasabwa kwimuka

 Feb 19, 2024 - 12:46