Abataka kutabona serivise bitewe no kugira izina rimwe ku Indangamuntu bahawe umurongo.

Bamwe mu baturage bisanze mu irangamimerere ryabo ahasohoka amazina ku ndangamuntu hariho izina rimwe gusa, baravuga ko babangamiwe no kutabona service zimwe na zimwe bemererwa nk'abanyarwanda kubera ko bangirwa kuzihabwa. Nimugihe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ntawe ukwiye rabamara impungenge ko nta muntu wemerewe kwimwa izo serivise ,aho babasaba kwegera abashinzwe irangamimerere muri iyi minisiteri bagafashwa .

kwamamaza

Abafite izina rimwe ku ndangamuntu zabo nibo bavuga ko bifuza gufashwa bakabona uburyo bwihuse bwo kuyahinduza hakandikwaho amazina abiri kuko bituma hari serivise badahabwa kubera iki kibazo kitabaturutseho.

Mu kiganiro bamwe mu bahuye n’iki kibazo bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “nagiye gufata irangamuntu yanjye noneho nsangaho izina rimwe. Ingaruka zo ntizabura kuko njya no gukora ikizamini cya leta byabaye ngombwa ko batubwira ko tubanza kujya gukosoza irangamuntu. Hari serivise zimwe na zimwe utabona! Iyo ugiye gushaka akazi biba ngombwa ko akazi, biba ngombwa ko irangamuntu iba ihura na diploma ufite.”

“Gukosoza nabyo ntabwo byoroha kuko bintura mu nzira nyinshi.”

Undi ati: “Ku byangombwa byajye hariho izina rimwe, haba ku rangamuntu cyangwa kuri permit. Sinzi ukuntu byagenze, niba no mu irangamimerere harimo izina rimwe ariko njyewe bikaba bimbangamiye kuko hari serivise zimwe na zimwe ntemerewe gufata muri leta.”

“ urugero ndarufatira nko kuri barumuna banjye batatu bose! Kujya kurangiza kaminuza kugira ngo amazina azahure n’ibyangombwa byabaye ngombwa ko ajya gukosoza, Iyo ashaka kujya gusezerana ntibyari gukunda. Hari undi washatse kujya mu gisilikari, mbere yo kujyayo baramwangira kubera ko yarafite izina rimwe nuko bisaba ko akosoza abona kujyayo. Undi nawe ejo bundi yagiye gukora ibizamini bya permit biranga bisaba ko akosoza. Ayo mahirwe yose babura biterwa nuko ahaba hari amazina haba hari izina rimwe.”

Ubusanzwe  Itegeko No. 32/2016 rigena abantu n’umuryango nk’uko ryavuguruwe itariki ya 02/08/2020. Rivuga ko umuntu wese yandikwa mu irangamimerere yagera igihe cyo gufata irangamuntu hagasohoka ya mazina yandikishijwe akivuka.

Aba rero byabayeho hagasohoka izina rimwe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko babegera bagafashwa, nkuko bivugwa na PEACEMAKER Mbungiramihigo; umukozi w’iyi Minisiteri.

Yagize ati: “nta muturage cyangwa umunyarwanda ukwiriye kwimwa serivise kubera ko afite izina rimwe kuko kugira amazina abiri si itegeko. Uwifuza kugira izina rya kabiri nabwo ni uburenganzira bwe. Waca ku rubuga rw’Irembo, nkuko abanyarwanda bamaze kubimenyera noneho agasaba guhindura izina.”

“Icyo gihe hakwiyongeraho irindi zina rya kabiri kugira ngo inzitizi nkuko bamwe bahura n’ibyo bibazo. Iyo amaze gusaba ku mugaragaro ko yahindurirwa izina, ishami rishinzwe iby’irangamimerere ryofatanyije n’ikigo gishinzwe indangamuntu bamusubiza babimwemerera. Icyangombwa ahawe biciye mu Irembo akakijyana mu igazeti ya leta kugira ngo bitangazwe ku mugaragaro.”

“Akakijyana nanone mu bitangazamakuru. Iyo arangije kubahiriza ibyo yasabwe nkuko amategeko abiteganya, noneho asaba indangamuntu nsha iriho ya mazina abiri. Abafite ibibazo nk’ibyo bakwegera ishami rishinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagafashwa.”

Kuri ubu, ingingo y’100 y’itegeko twavuze haruguru, iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa ako kanya akivuka, mu gihe uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku biro by’Akagari mu gihe kitarenze iminsi 30.

Aha haba hariho ababyeyi baba bagomba gukurikirana bakareba ko amazina yose bandikishije ariyo.

Muri Kamena (06) 2020, nibwo hemerejwe Iteka rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’irigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/nK3Vsx1cdfI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@Kayitesi Emilienne/Isango Star-Kigali.

 Jul 6, 2023 - 14:26