
Abanyabugeni barishimira ko imyumvire yahindutse k'umurimo bakora
Apr 18, 2025 - 08:36
Nubwo abakora ibihangano by’ubugeni mu buryo bwo gushushanya bishimira ko sosiyete nyarwanda yahinduye imyumvire k’umurimo bakora bitandukanye n’ibihe bya kera. Hari abanyarwanda bavuga ko bagorwa no kugura ibihangano byabo kubera igiciro cyabyo gihanitse.
kwamamaza
Abanyabugeni babigize umwuga, mu myaka itari munsi y’icumi bamaze muri uyu mwuga, bavuga ko bahuriyemo na byinshi birimo no kutizerwa mu muryango nyarwanda, bitirirwa imyitwarire itaboneye ndetse ngo hari n’ababafataga nk’imburamukoro, gusa ngo kuri ubu, ubugeni bumaze kuba umurimo wizewe ndetse utunze abawukora.
Umwe ati "kera ukuntu bafataga ubugeni cyangwa ibintu byo gushushanya muri rusange no mu ishuri baranabidukubitiraga, babonaga ko umuntu ushushanya ari umuswa, abantu bumvaga ko umuntu utagira ubwenge ibindi byananiye yashobora gushushanya ariko abantu batangiye kubisobanukirwa, bamaze kumenya ko ari kimwe mu bintu bitunga abantu kandi bamenya ko habamo ubuhanga bwinshi kuko nta muntu w'umuswa ushobora gukora ubugeni.
Undi ati "dutangira byari ibintu ubona bitumvikana ku banyarwanda, batubwira ngo ni iby'abanyamahanga gusa, ikintu kigutunze n'umuryango wawe ibindi biza nyuma biba bihagije iyo ubonye uko ubayeho".
Ku rundi ruhande, bamwe mu Banyarwanda bavuga ko usanga ibihangano by’ubugeni biteye amabengeza ndetse baba bifuza kubiyoboka, nyamara bakazitirwa n’igiciro gihanitse.
Umwe ati "biriya bintu by'ubugeni birahenda cyane, kuba bihenda bituma buri wese atabyibonamo, uba ubona bisa neza ariko kubera ubushobozi bituma utabitunga".
Uku guhenda kw’ibihangano byabo, abanyabugeni bavuga ko guturuka ku guhendwa no kugera ku bikoresho bakenera, bityo bibonetse ku buryo buhagije kandi buhendutse ku isoko ryo mu Rwanda byakoroshya igiciro.
Mu gihe hagikomeje urugamba rwo kongera imbaraga no kuzamura ubugeni mu Rwanda, hirya no hino ku isi, ni imwe mu ngeri ikomeye mu bukungu yaba ubw’abanyabugeni, abacuruza ibihangano, ababigurira kubibika by’igihe kirekire bakazabigurisha bihenze, hadasigaye n’ubukungu bw’ibihugu byateje imbere uyu murimo binyuze mu kuba inzira yo guhanga umurimo kuri benshi no kongera ahaturuka umusoro.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


