Intara y’Iburengerazuba niyo ifite igipimo cy’ubucyene kiri hejuru - Ubushakashatsi

Mu gihe ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda ku mibereho y’ingo bugaragaza ko igipimo cy’ubucyene cyagabanutseho 12.4% mu mwaka 2024 ugereranyije n’ubwakozwe muri 2017, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko nubwo ubucyene bwagabanutse ariko hagikenewe kongerwa imbaraga mu nkingi zirimo uburezi n’izindi kugirango igihugu kizagere ku ntego z’igihe kirekire cyihaye.

kwamamaza

Ni ubushakashatsi bumaze imyaka 25 bukorwa mu Rwanda hagamijwe kureba uko imibereho y’ingo ihagaze n’igipimo cy’ubucyene mu Rwanda. Ubuheruka gukorwa muri 2024 bugaragaza ko igipimo cy’ubukene ari 27.4% kivuye kuri 39.8% bwariho mu mwaka 2017 bivuze ko bwagabanutseho 12.4% mu myaka 7.

Ni igipimo cyiza ariko ngo kidahagije ibyo Yussuf Murangwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi aheraho asobanura igikenewe gukorwa ngo ubucyene burusheho kugabanuka mu Rwanda.

Ati "ntabwo bishimishije cyane kubera ko nabo bose ntabwo ari byiza kuba bakiri munsi y'umurongo w'ubukene, icya mbere kigabanya ubukene ni ugushaka uburyo kugirango abanyarwanda benshi babone imirimo bayikore neza nayo ibahembe neza, ikindi cy'ingenzi ni ubuhinzi no kubona ibiryo n'amafunguro kandi ku giciro cyiza, tuzakomeza gushyira ingufu nyinshi cyane mu buhinzi, leta ntabwo ariyo ivana abantu bose mu bukene, ishyiraho ingamba nziza ariko ikanafatanya n'abanyarwanda n'ibigo byigenga kugirango ingamba zihari zitange umusaruro abantu bave mu bukene".       

Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kongera imbaraga no gushora imari mu nkingi zizarufasha kugera ku ntego rwashyizeho z’igihe kirekire hagamijwe gukomeza kugabanya ubucyene mu Banyarwanda.

Ati “ nubwo bigaragara ko hari ibyiza twagezeho ariko biranatwibutsa ko hakiri byinshi dukeneye gukora mu rugendo rwacu rw’iterambere kugirango tugire u Rwanda rutarangwamo ubucyene, kubw’ibyo tugomba gukomeza gushora imari mu burezi no kubaka ubushobozi kugirango duhuze n’ubumenyi bucyenewe ku isoko ry’umurimo ahazaza, ikindi kandi u Rwanda ruracyashishikajwe no kongera imbaraga mu nkingi z’ingenzi nko kongera umuriro, amazi, isuku n’isukura, ndetse no kuzamura inzego z’ubuzima.”

Minisitiri Murangwa Yussuf w’imari n’igenamigambi, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizanafasha u Rwanda gutegura neza igenamigambi ry’imyaka 4 isigaye kuri gahunda ya Guverinoma y’iterambere NST2.

Ati "aya makuru azanadufasha guteganya indi myaka 3 iri imbere, tuzihuta cyane gushyira za porogarame zijyanye n'iyi mibare mu ngengo y'imari y'umwaka utaha mu mwaka wa 2, tuzahita tunanoza igenamigambi ry'imyaka 3 yanyuma ya NST2 kugirango tudatinda, kugirango dushobore kuzagera kubyo twiyemeje muri NST2".    

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza 2024 abanyarwanda miliyoni 1.5 bavuye mu murongo w’ubucyene. Muri iyi myaka 7 kandi abari mu bucyene bukabije bageze kuri 5.4% bavuye kuri 11.4%. Intara y’Iburengerazuba niyo ifite igipimo cy’ubucyene kiri hejuru kuko ifite 37.4 mu gihe umujyi wa Kigali ufite icyo hasi kingana na 9.1.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 17, 2025 - 09:00