Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana k’ubuzima bw’imyororokere

Ababyeyi barasabwa kurushaho kuba inshuti z’abana bakabaganiriza k’ubuzima bw’imyororokere ndetse bakabibutsa ko ahaca inda haca na sida. Ibi byagarutswehov mugihe ubwiyongere bw’inda zitateganijwe n’ubwandu bushya bwa virusi itera sida bikomeje kuzamuka mu rubyiruko. Gusa ni nako ubukangurambaga mukubirwanya bukorwa. Icyakora inzego zibanze ndetse n’inzego z’ubuzima zirasabwa kongera ubukangurambaga ku mpande zombi.

kwamamaza

Muri iki gihe imibare mishya y’ubwandu bwa virusi itera SIDA igenda yiyongera mu rubyiruko ariko bifite aho bihurira n’inda zitateganijwe mu bangavu.

Aha aka wa mugani baca bavuga ngo umwana ava mu iterura, gusa wakwibaza niba ababyeyi bacyibuka kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko inshingano za bamwe zadohotse. Banavuga ko n’abana atari shyashya. Icyakora bifuza ko ubukangurambaga bwakiyongera.

Umwe ati: “uruhare rw’ababyeyi rwaragabanutse ariko nyine urumva ubukangurambaga bwakorwa nuko ababyeyi bakaganiriza abana. Ababyeyi bagira isoni kuko abana babarusha amarere. Igihe akenera kubimubwira noneho umwana ntakenere kumutega amatwi.”

Undi ati: “umwana uramuganiriza ariko rero abana b’iki gihe barananiranye bitewe n’utuntu tw’irari aba ashaka. Muri iyi minsi usanga n’abagabo aribo baba bari kubashuka nuko akiyibagiza ko umubyeyi yamuhanye.”

Gusa bamwe bavuga ko hari ababyeyi bagira uburangare. Umwe ati: “ nk’umubyeyi unywa agatama [ inzoga] akava mu rugo saa sita z’amanywa nuko akagaruka saa sita z’ijoro kandi afite wa mwana w’umukobwa, ntabwo azabasha gukurikirana inshingano ze. Ubwo rero mbona inshingano z’ababyeyi ziri kugenda zirushaho kuba nkeya aho kugira ngo bagende begera urubyiruko.”

Basaba inzego z’banze n’iz’ubuzima kurushaho kwegera urubyiruko rusa n’urutumva muri iki gihe.

Umwe ati: “ bagomba kubegera kurusha uko bari bari basanzwe babatumaho rimwe mu mwaka, ahubwo bikaba nka gatatu.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze buvuga ko mu guhangana n’iki kibazo, bahereye kubukangurambaga bwa RBC bwo kurwanya ubwandu bushya ubu bo bagiye no kwegera ababyeyi bakarushaho kuba inshuti z’abana babo, nk’uko bitangazwa na MUKAMANA Marceline; umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati: “ababyeyi bagenda bazamura imyumvire. Kumva yuko umwana wawe ugomba kuganira, nta mupaka ugomba kuba hagati y’umubyeyi n’umwana kuko iyo akuye amakuru ahandi aba ashobora kubona amakuru apfuye. Rero twe nitumara guha amakuru umubyeyi nk’uko twabitangiye, tuzanamushishikariza kubiganira n’umwana we kugira ngo abashe kwirinda virusi itera sida ariko nanone abana b’abakobwa banirinde inda hakiri kare.”

Yongeraho ko “ Twatangiye ubukangurambaga ariko ntabwo tuza kurekera aha. Tuzakomeza kukora ubukangurambaga binyuze mu nteko z’abaturage. Ariko nanone turimo gukura mu babyeyi imyumvire ivuga ngo ‘ abana barananiranye’. Ahubwo hari ukuntu ababyeyi badohoka mu hurere nuko ugasanga nta gitsure, umwana aragenda  atamubajije aho yahoze. Ibyo nibyo tugenda tuganiriza ababyeyi kugira ngo bagaruke bagire inshingano ku buzima bw’abana babo.”

Inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bazo ,bavuga ko ababyeyi aribo bakagombye gufata iya mbere ku gukangurira abana babo kwirinda ibyabicira ejo hazaza.

Ubushakashatsi ku ngo ibuhumbi 10 mu gihugu bwakozwe 2018/2019, bwakorewe ku byiciro bitandukanye harimo n’urubyiruko, bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% mu gihugu,intara y’Iburasirazuba yihariye 2.9% by’abakoreweho ubwo bushakashatsi.

Imibare inagaragaza ko kuva muri Nyakanga (07) 2022 kugeza Ukuboza (12) y’abangavu bari hagati y’imyaka 14 na 19 babyaye inda z’itateganijwe .

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 May 21, 2024 - 11:00