
UE yatanze Miliyoni 2 z’amayero zo gufasha abibasiwe n’intambara muri Sud-Kivu
Jan 22, 2026 - 12:46
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) watangaje ko wagennye inkunga ya miliyoni 2 z’amayero y' ubufasha bwihutirwa ku baturage bibasiwe n’intambara mu Ntara ya Sud-Kivu iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze ko bigamije gufasha impunzi n’abakuwe mu byabo mu turere twa Uvira, Fizi na Kalehe, aho intambara imaze guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi.
kwamamaza
Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama (01), watangaje ko iyi nkunga izafasha mu gutanga ubufasha bw’ingenzi ku bihumbi by’abantu bari mu bibazo bikomeye byatewe n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagaragaje ko iyo ntambara iri cyane cyane mu bice bya Uvira, Fizi na Kalehe, aho imaze kwimura abantu bagera ku 500,000 bavuye mu byabo, barimo abarenga 90,000 bahungiye mu gihugu cya Burundi gituranye na RDC. UE inavuga ko iyi mibare ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi bitewe n’uko umutekano ukomeje kuba ikibazo.
Ubu butabazi bwihutirwa buzashyirwa mu bikorwa kugeza mu mpera za Kamena (06) 2026, ukazibanda ku gufasha abari mu nkambi z'imbere mu gihugu bari mu duce twibasiwe kurusha utundi muri Sud-Kivu.
Inkunga ya UE izagera kubo igenewe binyuze mu bafatanyabikorwa bayo bakorera mu ihuriro rya SAFER rigizwe n’imiryango itari iya Leta irimo Acted, Concern Worldwide, Mercy Corps, Conseil norvégien pour les réfugiés (NRC) na Solidarités International. Iyi miryango izatanga iyi nkunga ku bari mu byago yibanze ku bufasha butangwa mu mafaranga, kurinda abagizweho ingaruka, kubagezaho amazi meza, ibijyanye n'isuku n’isukura rusange.
UE yagaragaje ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gutera guhunga kw’abantu benshi muri Sud-Kivu, aho bahungira mu bihugu bihana imbibi, mu gihe abaturage bahunga urugomo kandi ubushobozi bw’ahari bwo kubafasha bugenda bushira.

@Radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


