U Rwanda rwiyemeje gukomeza kunoza neza iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa muntu

Imbere y’inama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU i Genève, u Rwanda rwatangaje ko rwiyemeje gukomeza kunoza neza iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, rushingiye ku mavugurura y’amategeko, politiki n’inzego z’imiyoborere bigamije gushyira umuturage ku isonga. Ibi byagarutsweho mu isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review- UPR) u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya kane.

kwamamaza

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, ku wa 21 Mutarama (01) 2026, n’Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, Urujeni Bakuramutsa, ubwo u Rwanda rwitabiraga UPR ku nshuro ya kane. Bakuramutsa yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa inshingano zarwo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu binyuze mu ivugururwa rihamye ry’amategeko, politiki n’imiyoborere.

U Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera, imbogamizi zigihari ndetse n’ibyo rwiyemeje mu gukomeza kunoza iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Intumwa z’u Rwanda zari zitabiriye iri suzuma zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja. Harimo kandi abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Ni mu gihe n'imiryqngo nyarwanda ikora ku burenganzira bwa muntu yari yitabiriye.

Ubusanzwe isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe (UPR) ni gahunda ya  ONU isuzuma uko buri gihugu gihagaze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, igatanga n’inama zigamije gufasha ibihugu gukomeza kunoza imikorere yabyo muri urwo rwego.

 Jan 22, 2026 - 10:49