
U Rwanda rwemereye Amerika ko rufitanye imikoranire na AFC/M23 n'impamvu yayo
Jan 23, 2026 - 13:51
Mu magambo adateye urujijo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko u Rwanda rufitanye imikoranire y’umutekano na AFC/M23, ayisobanura nk’ingamba zo kwirinda zashyizweho kubera iterabwoba rimaze igihe rya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yashimangiye ko umutekano w’igihugu utaguranwa ibiganiro kandi ko iyo mikoranire izarangira uko iryo terabwoba rigenda rivanwaho.
kwamamaza
Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu itangazo ryashyikirijwe Komite ya Kongere ya Amerika ku wa 22 Mutarama (01) 2026, aho yasobanuye ko umutekano w’u Rwanda utaguranwa ibiganiro kandi ko amahoro atabaho adafite umusingi w’umutekano usesuye.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira Amerika, by’umwihariko Perezida Donald Trump n’ubuyobozi bwe, ku gushyira imbere inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Yavuze ko Amasezerano ya Washington ari intambwe ikomeye iganisha ku mutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ko yashyigikiwe n’ubuhuza bwa Qatar mu biganiro bya Kinshasa na AFC/M23.
Gusa, yavuze ko nubwo ayo masezerano yasinywe, mu Ukuboza (12) 2025 habayeho kongera kwaduka kw’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, bitewe n’ibikorwa by’imitwe n’abantu batabazwa, barimo abarwanyi bahembawe, imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC n’igihugu kimwe, bakoze ibikorwa bitatu bigamije kubangamira ayo masezerano no gusubiza inyuma inzira y’amahoro.
Yashimangiye ko iyo mirwano yateguwe mu buryo bwateganyijwe mbere no mu gihe cy’isinywa ry’Amasezerano ya Washington, hagamijwe gushinja u Rwanda no kurushyira mu majwi, agaragaza ko AFC/M23, ibishishikarijwe n’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuva mu gace ka Uvira, hagamijwe kugaragaza ko idashaka gukomeza intambara.
Mu gusobanura impamvu u Rwanda rufata ingamba z’umutekano, Ambasaderi Mukantabana yagarutse ku mateka y’iterabwoba ry'abacengezi bagizwe n'abahoze mu gisirikare cya Ex-FAR n’Interahamwe bahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ibitero byabo byahitanye abanyarwanda ibihumbi byinshi mu myaka yakurikiyeho, bakomeza no kwiyubaka nk'umutwe wa FDLR ugikora n’ubu.
Yavuze ko iryo terabwoba ritararangira, ahubwo ryakomeje mu myaka irenga 30, rikagira uruhare mu bwicanyi, ihohoterwa rikabije n’andi mabi byakorewe abasivili bo muri RDC bo mu bwoko bw'Abatutsi, rikorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), nk’uko byagiye byemezwa n’impuguke za Loni.
Ambasaderi Mukantabana yatangaje ko ari muri urwo rwego u Rwanda rufitanye imikoranire y’umutekano na AFC/M23, ariko ashimangira ko uwo mutwe ari uw’Abanye-Congo ufite ibibazo byawo byihariye, birimo ihohoterwa n’ivangura rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi, kutubahirizwa kw’amasezerano y’amahoro yo mu myaka yashize no gukumirwa muri politiki.
Yashimangiye ko u Rwanda rutagamije kwivanga muri politiki ya RDC cyangwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ko ingamba zarwo zigamije gusa gukumira iterabwoba rishobora kongera gushyira igihugu mu kaga, kandi ko izo ngamba zizagenda zigabanuka uko iterabwoba rizagenda rigabanuka.
Yongeyeho ko Amasezerano ya Washington ateganya inzira isobanutse yo gusenya FDLR, kuyambura intwaro no kuyisubiza mu gihugu cyayo, aho uko RDC izagenda ishyira mu bikorwa izo nshingano, u Rwanda ruzagenda rugabanya imikoranire yarwo y’umutekano na AFC/M23 mu buryo bugaragara.
Ambasaderi Mukantabana yanagaragaje ko ayo masezerano atagamije umutekano gusa, ahubwo anashyiraho umusingi w’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na RDC, binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ishoramari n’iterambere rihuriweho. Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Amerika, RDC n’abandi bafatanyabikorwa mu kubaka amahoro arambye n’iterambere ry’akarere.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


