Umva Radio

Abarimu bakosoye ibizamini bya leta ntibumvikana na minisiteri y’uburezi ku kibazo cy’amafaranga bakoreye bavuga ko batarabona.

Yanditswe kuya 11-01-2018 saa 12:05' Print

Amezi agiye kuba atatu havugwa ikibazo cy’abarimu bafashije leta gukosora ibizamini by’abanyeshuri barangije amashuri abanza mumpera z’umwaka ushize, aho bamwe banavuga ko mugihe bavaga muri aka kazi bitabaje inshuti n’abandimwe kugira ngo babone amatike abasubiza iwabo mungo, kandi bari barizejwe amafaranga mbere y’uko batangira ariko kugeza ubu bamwe bakaba batarayabona kuburyo ntacyizere na gito bafite cyo kwishyurwa amafaranga yose bakoreye. Kugeza ubu haribazwa iki kibazo kizarangira ryari ?

Ku ruhande rwa Dr.Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye we ntiyemeranywa n’aba barimu kuko we avuga ko ntamwarimu n’umwe wakoze aka kazi utarahembwe amafaranga ye.

Nyuma y’iki gisubizo cya Dr.Munyakazi twaganiriye nabamwe mubarimu bakoze aka kazi batubwira ko kugeza uyu munsi batarayahabwa. Aba twaganiriye kumurongo wa telefoni ariko ntibifuje ko dutangaza imyirondoro wabo.

Kubwo kumara ayamezi yose batarishyurwa, baravuga ko byanatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye mu miryango yabo ngo kuko aya mafaranga baba barayashyize mu igenamigambi ry’ibikorwa byabo ngo ibi bikaba bibicira igenamigambi ryabo.

Kubwo kuba iki kibazo kigaruka umwaka kuwundi, kandi bikanabaviramo guhura n’ingaruka zikomeye mumibereho yabo, Aba barimu barasaba ko aya mafaranga yajya atangirwa kugihe kuburyo amanota y’abanyeshuri yajya atangazwa ari uko aba barimu bishyuwe amafaranga yabo yose.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU