Umva Radio

Abana b’abangavu baterwa inda barasaba imiryango kutabaha akato ngo kuko bituma babaho mu buzima bubi

Yanditswe kuya 8-01-2018 saa 11:48' Print

Uko imibare y’abangavu baterwa inda ibarurwa hirya no hino ndetse bamwe mubazibateye bamenyekana bagakurikiranwa, hirengagizwa ubuzima abo bana babamo mugihe bahuye n’izo nsanganya, aho usanga bamwe ubuzima butangira kubakomerera kuvabagisama doreko ababa bazibateye rimwe na rimwe babihakana ubundi bakanatoroka bakihisha kure aho batazagaragara, umwe mubana bahuye n’iki kibazo yabwiye Isango Star ko yatewe inda ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’uwayimuteye aramwihakana.

Uretse kuba hari igihe abana nk’aba birwanaho kubwo gushoberwa bigeraho bakerura bagahitamo kwibana nubwo biba bitaboroheye,ibi akenshi bikorwa bahunga ihohoterwa bagirirwa mumiryongo yabo ahongo usanga baranahinduriwe amazina bahabwa abatera ifpunwe ndetse n’ agahinda imbere y’abandi.

Aba bana bakomeje batubwira ko batigeze bagira agahenge ubwo babaga iwabo nyuma yo kubyara ngo kuko usanga batukwaga cyane ibitutsi byo kubasebya nko kwitwa umugore indaya n’ibindi…

Inzego za leta ndetse n’imiryango itegmiye kuri leta yita kuburenganzira bw’umwana nyuma y’uko hagaragajwe abangavu basaga ibihumbi 17 batewe inda ikumirwa ry’iki kibazo ryarahagurukiwe munzego zose gusa haracyariho ikibazo cy’imibereho y’aba bana akenshi usanga banahabwa akato n’imiryango kandi bayifite.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU