Umva Radio

Nyuma y’uko italiki leta y’u Rwanda yo gukuraho statut y’ubuhunzi igeze isize abasaga 16000 bakiri hanze y’u Rwanda

Yanditswe kuya 3-01-2018 saa 08:58' Print

Abagera ku bihumbi 16 gusa nibo Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibiza hamwe no gucyura impunzi ivuga ko basigaye hanze,ntabwo aba Leta y’u Rwanda ariko ikibita namba impunzi kuko, itariki ya 31 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2017 yashyizweho n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi HCR yarangiye banze gutaha.

Byari byitezwe ko kubera iyi tariki ntarengwa muri aba basigaye hanze abatahuka bashobora kuba benshi muri iyi minsi ya nyuma ariko, bwana Olivier Kayumba, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibiza hamwe no gucyura impunzi yavuze ko ubwitabire bwo gutahuka ku banyarwanda rwose bwabaye buke cyane avuga ko hari abakiri munzira baza agereranije yavuze ko byibuze uyu mwaka hatashye abasaga 14,000 naho ibihumbi 16,000 bo bakaba batarashatse gutahuka.

Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’ibiza hamwe no gucyura impunzi mu Rwanda iravuga ko guhera mu mwaka w’1959 kugera mu mwaka w’1998 mu banyarwanda babaga hanze babarirwa ku bihumbi 100 kuri ubu muri bo ibihumbi 84 batashye, abenshi muri aba ni abagiye baturuka mu bihugu cyane nka Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.

U Rwanda rurashimangira ko rwakomeje gusobanura kenshi ko nta mpamvu n’imwe igihari yatuma umunyarwanda uri hanze akomeza kwitwa impunzi.Amakuru ariko aturuka hanze mu bihugu aho aba banyarwanda bambuwe ubuhunzi bari aravuga ko hari abanze gutaha ku bushake.

Bwana Kayumba Olivier,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibiza hamwe no gucyura impunzi yavuze ko atazi impamvu aba bantu badashaka gutahuka ahubwo aribo ubwabo bazi impamvu yakomeje avuga ko ntacyo u Rwanda rutakoze kuva mu 1994 rukuraho inzitizi zose zatuma abantu bumva gutahuka byagorana ngo bibafashe gutahuka mu mutuzo yavuze ko ugereranije 3,500,000 zirenga ari iz’abantu bamaze gutahuka guhera mu mwaka w’1994.

Icyemezo cyo gucyura ku bushake impunzi z’Abanyarwanda baba hanze cyatangiye mu mwaka w’2010, Leta y’u Rwanda ivuga ko abatashye ku bashake bagiye bahabwa ubufasha bavuga ko kandi n’abifuza kuguma mu mahanga bazabishakira ibyangombwa ariko bitari ubuhunzi.

Impamvu zindi zitumye abagera ku bihumbi 16 badatashye ku itariki ntarengwa yashyizweho ivanaho ubuhunzi ku banyarwanda minisiteri ishinzwe ibiza hamwe no gucyura impunzi ivuga ko haba harino no kwinangira kw’abadashaka gutaha.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU