Umva Radio

Abanyamadini baravuga ko kuba mu muryango nyarwanda hakigaragaramo ibibazo,ngo biterwa n’inyigisho bakura ahandi hatari mu madini.

Yanditswe kuya 3-01-2018 saa 08:31' Print

Mu mwaka wa 2016 nibwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwatangaje ko kubutaka bw’u Rwanda habarirwa amadini n’amatorero agera ku 1500 yiyandikishije muri icyo kigo,usibye n’ingano y’amatorero n’amadini ari mu Rwanda ni nako abayoboke babo ari benshi.

Ibi biri mu bituma kenshi abayobozi bakuru bo mu nzego za leta bakunze kumvikana bagaragaza ko kuba aya madini n’amatorero afite abayoboke benshi ndetse banafatiye ikizere gikomeye uru rwego narwo rwagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda bikagabanuka.

Mu mbwirwa ruhame Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yagarutseho mu Karere ka Ngoma ubwo hatahagwa kiliziya nshya muri ako karere,yagarutse kuruhare abanyamandini bagira mu mibereho y’abayoboke babo avuga ko aba banyamadini baramutse babashije kwigisha abayoboke babo ntakibazo cy’imibanire mibi cyakongera kubaho mu muryango nyarwanda akomeza avuga ko kandi ibi byatuma habaho igabanuka ry’ibiyobyabwenge ndetse n’abantu bagashishikarira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de santé).

Abanyamadini ndtse n’amatorero nabo bagaragaza ko kuruhande rwabo urwo ruhare barugira ngo cyane mu bikorwa bahuriramo n’abayoboke babo nyuma y’amateraniro ndetse n’inyigisho ngo batangira mu materaniro gusa ngo kuba hari ibidakemuka bikigaragara nyamara mu mvugo zabo ngo ntako batagize ibi biterwa n’uko umuryango nyarwanda ufite izindi nyigisho zihabanye bagenerwa n’abandi.

Aba banyamadini bavuze ko kuba batanga izi nyigisho batirengagiza ko hari abandi mu muryango nyarwanda nabo batanga inyigisho zabo ku ruhande bigatuma babantu bose batashobora gukurikiza inyigisho z’abanyamadini kuko hari n’abandi bakora ibijyanye n’inyigisho bakuye ahandi aribo baba mu muryango nyarwanda.

Mu bushakshatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu mwaka wa 2016 rwagaragaje ko amakimbirane mu muryango nyarwanda abarirwa ku mpuzandengo ya 64% naho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryari ku mpuzandengo ya 25%. Nyamara ngo mu Rwanda abemera mana babarirwa kuri 98% bakabarirwa mu madini atadukanye. Gusa ngo ushingiye ku nyigisho zitangirwa mu nsengero ngo ibi byaha byagakwiye kubarirwa ku mpuzandengo yo hasi ibi ngo bigaragaza hagikenewe imbaraga nyinshi kubanyamandini mu kwigisha abayoboke babo.

Inkuru ya UWE HERVE.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU