Umva Radio

Breaking News !! nyuma y’imyaka ine ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent Degaule yikuye ku bakandida biyamamarizaga kuyobora FERWAFA

Yanditswe kuya 30-12-2017 saa 02:50' Print

Uyu munsi ubwo hari hateganijwe igikorwa cy’amatora yo kureba umuntu uzayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA hakaba hari abakandida babiri bahanganye aribo NZAMWITA Vincent Degaule ndetse na Madame RWEMALIKA Felicite nanyuma y’amakimbirane yabayeho mu gutanga za candidature kera kabaye birangiye Bwana Nzamwita Vincent Degaule yikuye mu bakandida ubu hakaba Hasigayemo umukandida umwe rukumbi ariwe Madame RWEMALIKA Felicite.

Nyuma y’uko Nzamwita Vincent Degaule yakuyemo Candidature ye Hagasigaramo RWEMALIKA Felicite igikorwa cy’amatora cyakomeje icyagaragaye muri aya matora ni uko umukandida umwe rukumbi wari usigayemo nawe atatowe kubwiganze bw’amajwi aho uyu Mudamu yatowe n’amajwi 13 ku bandu 52 bagombaga gutora bikaba bigaragaye ko andi majwi 39 yose yabaye impfabusa.

Nyuma y’uko amatora agenze gutyo komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA ikaba igiye kwiherera igatanga umwanzuro niba uyu mudamu agomba kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru cyangwa amatora agomba gusubikwa.

Turakomeza tubakurikiranire ibiri buze kuva muri aya matora turabamenyesha mu kanya karibuze.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU