Umva Radio

Plan International Rwanda yatanze miliyoni zisaga 250 nk’inkunga yo gufasha mu burezi bw’umwana w’umukobwa

Yanditswe kuya 21-12-2017 saa 10:52' Print

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ umuryango Plan International Rwanda,amasezerano arimo inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 250 agamije gufasha mu kwita ku iterambere n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa no kumurinda gutwara inda zitateguwe.

Mugusinya aya masezerano agiye gushyirwa mubikorwa, mu mwaka ubanza aho bazajya babaha miliyoni 50 umuyobozi uhagarariye Plan Internation mu Rwanda, Marie Gladys Guerrier Archange,yavuze ko mubigomba guhinduka muburyo bw’imiyoborere ariho hakenerwa abadepite n’abasenateri ngo ninayompamvu bahisemo ubufatanye na FFRP akomeza avuga ko ikindi bashingiraho ari uko u Rwanda ruri mubihugu byashyize mubikorwa gahunda y’uburinganire.

Kurihande rw’ihuriro ry’abari muri FFRP bari munteko ishingamategeko umutwe w’abadepite rihagarariwe na Mutesi Anitha yavuze ko bazakomeza ubufatanye hagendewe kuri gahunda z’igihugu harimo kwegera abana b’abakobwa ahanini mubukangurambaga bwo kubigisha kwitinyuka ndetse no kwimenya harimo kubafasha no kumenya uburyo bamenya kwirinda hazabamo kandi no gufasha abana b’abakobwa batashoboye kwiga.

Ku ikubitiro, inkunga yatanzwe mu mezi atandatu izafasha abana b’abakobwa basaga 3000 bari mu turere Plan International Rwanda isanzwe ikoreramo turimo Bugesera, Gatsibo, Nyagatare n’utundi.

Aya masezrano yashyizweho umukono kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017 mu cyumba cy’inama cy’Inteko Ishinga Amategeko, akubiyemo ibikorwa bizakorwa bigamije kuzamura iterambere ry’umwana w’umukobwa mu myaka itanu, bikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 245.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU