Umva Radio

Inzego z’abana ziranenga abayobozi b’inzego z’ibanze batajya bashyira mu bikorwa iby’ifuzo byabo kandi baba babibamenyesheje

Yanditswe kuya 20-12-2017 saa 08:18' Print

Kuva hashyirwaho u rwego rw’abana bahagariye abandi hagamijwe gukorwa ubuvugizi ku bibazo abana bahura nabyo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa, haba imiryango itari iya leta ndetse n’inzego bwite za leta zakunze kugaragara ko zitanga ubumenyi bwisumbuyeho ku bana bahagariye abandi kugira ngo barusheho kugaragaza ibibazo n’ibikenewe n’abana muri gahunda y’ibibakorerwa.

Gusa kugeza ubu iyo uganiriye na bamwe mu bana bahagarariye abandi bagaragaza ko hari abayobozi batabumva cyangwa ntibakemure bimwe mu bibazo babagaragariza, kuruhande rw’abo bana bakavuga ko hari ubwo ibi biterwa n’imyaka yabo abayobozi batabonamo ubushobozi bwo kugaragaza ibitagenda.

Ntakirutimana Innocent ushinzwe iterambere ry’umwana no kugira iruhare mubimukorerwa mu muryango children voice today yavuze ko iki ari ikibazo kuruhande rw’imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bw’abana ivuga ko aha ari ihonyorwa ry’uburenganzira bwabo ngo kuko uretse no kugaragaza ibitagenda ngo ibi binabafasha kuzamuka neza mu mitekerereze yabo.

Rugendo Byiringiro Jean ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Ruhango yavuze ko kuruhande rwaba bamwe mu bayobozi b’inzego bwite za leta ngo kuba abana aribo bagaragaza ibitagenda ibi ngo abayobozi bagakwiye kubifata nko kubahwitura ngo kuko iyo hari ibitagenda kuruhande rw’umuyobozi ngo n’umwanya wo guhindura imikorere.

Bimwe mu bikunzwe kugaragazwa n’abana nk’ibibazo byagakwiye gufatirwa imyanzuro byihutirwa harimo nk’abana bata amashuri,abanjyanwa mu mirimo itandukanye,gufatwa nabi n’ababarera ndetse n’ibindi bitandukanye,gusa kugeza ubu hari na hamwe munce zigize igihugu abana nabo bagira uruhare ku igena migambi ry’ingengo y’imari y’uturere bakomokamo bagaragaza ibyo bakennye.

Inkuru ya Uwe Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU