
RCS: Gahunda yo kwemera icyaha yagabanyije ubucucike mu magororero
Jan 26, 2026 - 20:28
Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ruratangaza ko gahunda yo kumvikanisha ishingiye ku kwemera icyaha yagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubucucike mu magororero no kugabanya umubare w’abafungwa. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu Igororero rya Muhanga, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’Igihugu ubukangurambaga bwo kwimakaza iyi gahunda.
kwamamaza
RCS ivuga ko kuva gahunda yo kumvikanisha ishingiye ku kwemera icyaha yatangira gushyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragara, byatanze umusaruro ugaragara ku kigero gifatika kuko byagabanyije ubucucike mu magororero.
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yasobanuye ko RCS igira uruhare muri iyi gahunda binyuze mu gukangurira abagororwa kwirega no kwemera icyaha maze bagasinya amasezerano n'ubushinjacyaha. Ndetse ishirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda ryatumye imibare y'abagungwa igabanuka ndetse n'iy'abafungurwa iriyongera.
Yagize ati:“Iyo aba bantu baje, twe nka RCS turabafasha kumva ibyiza by'iyi gahunda ndetse no gusinya. Ariko noneho aho itangiriye byadufashije kubona ko imibare y'abaza gufungwa yagabanutse ndetse tukabona imibare y'abafungurwa iba myinshi. Byagabanyije ubucucike ku kigero cy'101% ugereranyije no mu myaka ishize, aho ikigero cy'ubucucike cyari ku kigero cy'143%. Ubu rero tubona iyi gahunda yarafashije ikintu kinini."

CSP Sengabo yavuze ko iyi gahunda ikorera no ku nzego zitandukanye z’ubutabera. Ku rwego rr'Ubugwnzacyaha, RIB, uwakorewe icyaha n’uwagikoze bashobora guhuzwa, uwakorewe icyaha akamubabarira cyangwa akishyurwa indishyi, bigatuma uwakoze icyaha adafungwa.
Hari kandi indi nzira ibera ku rwego rw’ubushinjacyaha, aho uuwakoze icyaha aba yarafunzwe by’agateganyo mu gihe cy' iminsi 30.
Asobanura umusaruro w’iyi gahunda mu mibare, CSP Sengabo yagize ati: “Ugereranyije, twavuga ko nko muri uku kwezi kwa mbere tubona imibare y’abantu 377 bafunzwe ndetse na 644 bafunguwe nyuma yo kurangiza igihano kubera iyi gahunda.”
@RBA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


