
Rayon Sports ikomeje gutsindwa urugamba rwo guhiga amanota atatu
Jan 24, 2026 - 23:53
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura victory Sports mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya muhanga mu mukino usoza imikino ibanza ku makipe yombi (phase one) ya Rwanda premier league 2025/26.
kwamamaza
Niwo mukino rukumbi wa Rwanda premier league wabaye kuri uyu wa gatandatu, Rayon Spotrs ikomeje guhigisha uruhindu amanota atatu yongeye gutaha itayabonye kuko yatahanye inota rimwe nyuma yo kunganya na Mukura victory Sports na none igitego 1-1 uyu ukaba umukino w’umunsi wa 17, wabaye umukino wa kane w'ikurikiranya umutoza wa Rayon Sports Bruno ferry adatsinda.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ashaka kubona igitego hacyiri kare kuko wihutaga cyane, amakipe yombi asatira ku buryo bukomeye, nyuma yuko gutangira umukino wihuta wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati cyane cyane kuri Tambwe na kitoko ku ruhande rwa Rayon Sports na Sackey afatanya na jordan ba Mukura victory Sports.
Ku munota wa 37" murera yariri kwiharira umukino yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira watewe neza na Ndikumana Asman ariko ukurwaho neza na Ishimwe Abdoul wari maso nyuma yayo mahirwe amakipe yombi yasoje Igice cya mbere anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, cyatangiranye impinduka mu mikinire yamakipe yombi kuko Mukura victory Sports yakoze mu jisho rya Gikundiro ku munota wa 47" ku gitego cyatsinzwe neza kuri Coup Franc (kufura) nziza yatewe Iradukunda Elie Tatou hafi y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu kwizera Olivier ahindukira ajya gukura umupira munshundura, mu gihe abakunzi ba Mukura VS bari bacyishimira icyo gitego ntibamenye ibibabayeho.
Kuko ku munota wa 50" Rayon Sports yahagurikije abakunzi bayo kuri coup-franc (kufura) yatewe na Aziz Dao, umupira usanga Bayisenge Emery wari ahagaze neza awutera neza mu izamu n’umutwe abakunzi ba Murera bahagurikira rimwe bose bishimira iki gitego, umukino wakomeje ariko ikipe ya mukura irusha Rayon Sports guhanahana umupira neza, lradukunda Elie Tatou, yongeye kugerageza ubundi buryo ku mupira yateye ukubita ku mutambiko w'izamu, nyuma yaho abatoza bakoze impinduka ariko ntibyagira icyo bitanga Umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26, irushanwa amanota icyenda na Al- Hilal SC ya mbere mu gihe Mukura VS yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


