
Ofisiye wa FARDC yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga videwo y’imirwano
Jan 23, 2026 - 10:09
Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye ofisiye wo mu ngabo z’igihugu gufungwa imyaka 20. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare, afata akanatangaza ku mbuga nkoranyambaga videwo y’imirwano yabereye mu ntara ya Ituri, mu gihe yari ayoboye abasirikare barwanaga n’inyeshyamba z'umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga.
kwamamaza
Urukiko rwakatiye Capitaine de corvette Buba Ambwa Jean Denis, ofisiye wo mu ngabo zirwanira mu mazi za FARDC, igifungo cy’imyaka 20, rumuhamya kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abasirikare mu bihe by’intambara.
Ayo mabwiriza yayarenzeho ari mu mirwano yo ku itariki ya 8 Ukwakira (10) 2025, ku nkengero z’ikiyaga Albert, mu gace ka Nyamamba, muri teritwari ya Djugu, muri Ituri, aho uwo musirikare wari komanda w’agateganyo wa batayo y’ingabo zirwanira mu mazi maze akifata videwo ari kumwe n'ingabo ayoboye barwana z'izo nyeshyamba za CRP (Convention pour la Révolution Populaire) za Thomas Lubanga.
Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, Capt Buba Ambwa yafashe iyo videwo akoresheje telefone ye igendanwa, ari kumwe n’abasirikare yari ayoboye bari mu bwato bukoreshwa na moteri, barwana n’izo nyeshyamba maze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa cyarenze ku bushake ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare, cyane ko amabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo muri Werurwe (03) 2025, abuza abasirikare bari mu bikorwa bya gisirikare gufata no gusangiza amafoto cyangwa videwo, bitewe n’ingaruka ku mutekano ndetse no guangaza amayeri y’urugamba.
Ubwo rwasomaga umwanzuro, urukiko rwanategetse ko Capt Buba Ambwa yamburwa impeta ze za gisirikare ndetse akanirukanwa mu ngabo za FARDC. Rwavuze ko igihano yakatiwe kigamije gutanga isomo ku bandi basirikare. Icyakora ubwunganizi bwe bwatangaje ko buzajurira icyo gihano.
Uru si rwo rubanza rwa mbere rubaye ku musirikare wa FARDC ku bijyanye n’amavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Mu Ukwakira (10) 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, ahamwe n’icyaha cy’imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire ya gisirikare. Ni nyuma ya videwo yamugaragazaga asomana n'umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare igakwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyo videwo n'amafoto byari byafashwe mu rwego we yavugaga ko byari mu rwego rwo gukora save the date kuko biteguraga gukora ubukwe.
@Bbc, Radio okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


